00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta gihugu cyakemura ibibazo by’umutekano kidafatanyije n’ibindi- Maj Gen Murasira

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 18 May 2022 saa 02:57
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Albert Murasira, yasabye ibihugu gufatanya mu guhangana n’ibibazo bigezweho biteje umutekano muke muri Afurika birimo ubushyamirane, imihindagurikire y’ibihe n’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, ubwo yafunguraga inama ku nshuro ya cyenda yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika, yateguwe n’Ishuri rikuru rya gisirikare (RDFCSC) ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Ni inama y’iminsi itatu kuva ku wa 18-20 Gicurasi 2022 i Kigali. Ihurije hamwe abarimu n’abahanga muri Kaminuza, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abasirikare bakuru baganira ku bibazo bibangamiye umutekano wa Afurika muri iki gihe.

Minisitiri Gen Maj Murasira yavuze ko muri iki gihe umugabane wa Afurika urimo guhura n’urusobe rw’ibibazo bibangamiye umutekano bishingiye ku kwiyongera kw’ibikorwa by’ihohoterwa, imihindagurikire y’ibihe, inzara, ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, ihungabana ry’ubukungu n’ibindi bidindiza imikorere n’imibereho y’ibihugu.

Yasabye ibihugu byose gushyiraho uburyo bw’ubufatanye mu guhangana n’ibi bibazo kuko igihugu kimwe kidashobora kubicyemura kidafatanyije n’ibindi.

Ati "Nta gihugu na kimwe cyakemura ibi bibazo kidafatanyije n’ibindi. Hakenewe guteza imbere imikoranire hagati ya za leta, ibigo bitandukanye kandi ubutwererane bukaba ikintu cy’ingenzi kandi cyihutirwa mu gukemura ibibazo bigenda bivuka. Umusanzu w’inzego z’abikorera na sosiyete sivili ni ingenzi cyane".

Ibiganiro bitangirwa muri iyi nama biribanda ku mutekano ku rwego rw’igihugu, urw’akarere na Afurika muri rusange. Ni n’amahirwe kandi ku banyeshuri biga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo ajyanye n’umutekano mu ishuri rikuru rya gisirikare yo kuganira n’abafata ibyemezo bo ku rwego rwo hejuru, abashinzwe umutekano n’impuguke mu by’umutekano.

Umuyobozi mpuzabikorwa mu ishuri rikuru rya gisikare (RDFCSC), Col Itangayenda Frederick, yavuze ko iri shuri rimaze imyaka icyenda ryiga ku bibazo bigezweho bibangamiye umutekano wa Afurika, bakabikoraho ubushakashatsi kugira ngo ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’umuturage gishakirwe ingamba zo mu bihe bizaza.

Ati "Ntabwo umusirikare ari uwo kurinda umuturage gusa akoresheje isasu, icyakwica umuturage cyose, icyakwangiza umuturage cyose tugikoraho ubushakashatsi tukarinda umuturage. Inshingano ya mbere y’umusirikare ni ukurinda umuturage n’ubusugire bw’igihugu."

Mu kiganiro cyagarutse kuri demokarasi ibereye Afurika, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yasobanuye ko muri demokarasi abaturage basangira indangagaciro zayo ariko buri gihugu kigira amahitamo y’imikorere ikibereye hagendewe ku binyuze abaturage bacyo.

Ati "Demokarasi ku ruhande rumwe ni ikintu abantu bahuriyeho bitewe n’amahame yayo ariko nanone ni amahitamo ya buri gihugu agendanye n’uko gishaka kubaho kandi mu buryo buboneye abaturage bitewe n’amateka, imibereho, umuco n’amahitamo byabo".

Mushikiwabo yakomeje asobanura ko demokarasi kuri we ari imikorere ishyirwaho n’igihugu yo guhaza ibyifuzo n’indoto z’abaturage, yaba mu bijyanye n’umutekano, ubukungu, imibereho myiza n’iterambere muri rusange.

Ati "Ntabwo demokarasi ari iyituma abaturage bumva ko nta kivurira bafite. Demokarasi ni ikote ritubera igihe ryadozwe hagendewe ku bipimo byacu".

Umunyeshuri mu ishuri rikuru rya gisirikare, Major Uwamahoro Jacqueline, yashimangiye ko bigendanye n’amasomo biga agamije gukemura ibibazo bya Afurika, ubufatanye hagati y’ibihugu bufite akamaro kanini cyane kuko ibibazo by’umutekano bireba ibihugu byose no kubikemura hakenewe ubufatanye.

Ati "Kuba tugira amahirwe yo kwigishwa n’abarimu baturutse mu bihugu bitandukanye, biduha ubushobozi bwo kumenya uko dushobora gukemura ibibazo byugarije igihugu ndetse na Afurika".

Mugenzi we Major Binti Omari Mgua ukomoka muri Kenya, yavuze ko inzego z’umutekano muri iki gihe zifite umukoro wo guhangana n’umwanzi w’iki gihe ari wo indwara, imihindagurikire y’ibihe, amakimbirane n’ibindi bibangamiye abaturage.

Kuri ubu ishuri rikuru rya gisirikare ryigamo abanyeshuri 48 baturuka mu Rwanda, Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Soudan y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia. Inama ku bibazo byugarije umutekano wa Afurika, ibafasha kubona ibyo bazashyira mu bitabo byabo bazandika nyuma yayo.

Iyi nama yitabiriwe n'abasirikare bakuru yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika
Ni inama y'iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Gatatu mu Intare Conference Arena
Abayobozi mu nzego nkuru za polisi y'Igihugu bitabiriye iyi nama yiga ku mutekano wa Afurika
Lt General Jean Jacques Mupenzi, Umugaba w'Ingabo Zirwanira mu Kirere mu bitabiriye iyi nama
Minisitiri Murasira na Louise Mushikiwabo uyobora OIF muri iyi nama yiga ku bibazo bibangamiye umutekano wa Afurika
Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Lt General Mubaraka Muganga akurikiye inama
Louise Mushikiwabo yavuze ko demokarasi ari umwenda udodwa hagendewe ku bipimo bya nyirayo
Maj Gen Murasira yasabye ibihugu ubufatanye bwo kurandura ibibazo byugarije umutekano wa Afurika
Ibibazo bibangamiye umutekano wa Afurika birimo ubushyamirane, imihindagurikire y'ibihe n'ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga
Minisitiri w'Ingabo, Gen Maj Albert Murasira, yasabye ibihugu gufatanya mu guhangana n'ibibazo bigezweho biteje umutekano muke muri Afurika
Umunyeshuri mu ishuri rikuru rya gisirikare, Major Uwamahoro Jacqueline, yashimangiye ko bigendanye n'amasomo biga agamije gukemura ibibazo bya Afurika, ubufatanye hagati y'ibihugu bufite akamaro kanini cyane
Umuyobozi mpuzabikorwa mu ishuri rikuru rya gisikare (RDFCSC), Col Itangayenda Frederick, yavuze ko iri shuri rimaze imyaka icyenda ryiga ku bibazo bigezweho bibangamiye umutekano wa Afurika
Mushikiwabo yavuze ko demokarasi ari amahitamo ya buri gihugu bigendanye n'amateka yacyo, imibereho n'umuco
Ni inama iri ku rwego rwa Afurika yatumiwemo abantu bo mu bihugu bitandukanye
Bunguranaga ibitekerezo buri wese avuga uko abyumva
Banyuzagamo bakamwenyura

Ku yandi mafoto menshi y’inama wakanda hano

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .