Nta cyabuza ko ibyemezo bifatwa byo kongera kubasubiza mu ngo – Minisitiri Ngamije yaburiye abamotari

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Kamena 2020 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yaburiye abamotari bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ashimangira ko bigaragaye ko bateje icyuho mu kwirinda icyo cyorezo bashobora kongera gukurwa mu muhanda.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo abamotari bongeye gusubira mu muhanda nyuma y’amezi asaga abiri ingendo zihagaritswe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ariko ngo hatangiye kugaragara icyuho mu kubahiriza amabwiriza yatanzwe mu kwirinda.

Abamotari basabwa kugendana umuti w’isuku uhabwa abagenzi mu ntoki ndetse ugasukuzwa ingofero (casque) yambarwa kuri moto, buri mugenzi n’umumotari bakaba bambaye agapfukamunwa n’amazuru ndetse umugenzi akitwaza agatambaro abanza mu ngofero yambarwa kuri moto.

Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu, Minisitiri Ngamije yavuze ko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo kubahirizwa nyuma yo gusubukura imirimo myinshi, ariko hari bamwe barimo gutezuka.

Yakomeje ati “Hari abamotari bamwe na bamwe bari kugaragaraho kurengera, bagafata uriya muti ubundi wateganyijwe kugira ngo bantu babashe kuwukoresha, cyangwa se igihe bamaze kuwukoresha washiramo, bagashyiramo amazi.”

“Ibyo bintu rero nibasigeho, birinde gukomeza kurengera amabwiriza kuko ni ibintu bishobora gutuma n’ibyemezo byafashwe bisubirwaho, kuko haramutse hagaragaye ko bari mu bashobora gukwirakwiza iriya ndwara, nta cyabuza ko ibyemezo byafatwa byo kongera kubasubiza mu ngo zabo, aho kugira ngo bagumye gukora akazi kabo.”

Ngamije yavuze ko ayo mabwiriza yumvikanweho mbere y’uko batangira akazi, babiganira binyuze mu mashyirahamwe ku buryo nayo akwiye kugira uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe.

Yakomeje ati “Mbese amabwiriza uko yatanzwe yose ashyirwe mu bikorwa, twirinda icyatuma dukwirakwiza iriya ndwara kuko ifite ingaruka nyinshi ku bukungu, ku buzima, ndetse harimo no gupfa nubwo tukigerageza kwitwara neza, ariko abantu bagomba kwirinda icyatuma tugera mu bibazo nk’ibyo.”

Mu ntangiro z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda yerekanye umwe mu bamotari bakekwaho ayo makosa, ihita itangaza ko umumotari n’umugenzi batubahiriza amabwiriza bagiye kujya bafatwa bombi, bahanwe kimwe.

Minisitiri Ngamije yavuze ko nubwo imibare y’abanduye igenda iba myinshi, nta mpungenge abaturage bakwiye kugira kuko isesengurwa kugira ngo harebwe niba hari aho ihuriye n’uburwayi bwagaragaye mbere, niba ari nk’umugore cyangwa umwana w’umuntu uheruka kwandura.

Yakomeje ati “Iyo bigenze bityo ni bibi birumvikana ni abarwayi baba biyongera, ariko mu buryo bw’ikwirakwira ry’icyorezo tuba dusobanukiwe neza uko ikibazo cyagenze. Ariko iyo uhuye n’umuntu utabasha kumenya uwamwanduje, cyaba ari ikibazo gikomeye.”

“Icyo nabwira abatureba ni uko muri bariya barwayi bose twabonye ejo 18 ndetse n’abo twabonye none, abenshi muri bo dufite amakuru y’ababanduje. Uri gusanga ari abantu bafitanye isano mu kazi, isano mu miryango, hari bake cyane nka batanu muri iyo minsi uko ari ibiri tugishakisha neza amakuru y’aho bashobora kuba baranduriye.”

Muri icyo gihe ngo bahita bakurikirana umuntu wese wahuye n’uwanduye, kuko baba bamaze kubona aho ikibazo kigana.

Kugeza kuri uyu wa Gatanu abari bamaze gusangwamo Coronavirus mu Rwanda ni abantu 510, abamaze gukira ni 321 mu gihe abitabye Imana ari babiri.

Abamotari banenzwe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .