Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 07 Gicurasi 2024 ubwo yahuraga n’urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 7500 mu kwizihiza isabukuru y’imyaka itari mike rumaze rutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko icyateranyirije urubyiruko hamwe ari ukwibukiranya umuco wo kwikorera, umuntu akiteza imbere, agateza imbere abe ariko akorana n’abandi kugira ngo ashobore guteza igihugu imbere byuzuye.
Ati “Igihugu ni cyo duhuriraho, ntabwo ari icya bamwe, ni icyacu twese. Iyo dushyize imbaraga zacu zose hamwe, tuba twiteza imbere. Nta muntu ubaho wakora wenyine adakoranye n’abandi ngo guteza imbere igihugu bishoboke.”
Yashimiye urubyiruko rweremeye umuhati wo kwitanga, rukagira uruhare rukomeye mu gihe cya Covid-19, arwereka ko ibikorwa byarwo byagaragaye ndetse bitari kuba uko byagenze iyo rutagaragaza umusanzu warwo.
Ati “Ni yo mpamvu igihugu gishaka gukomeza uwo muco, igihugu cyose gifite abantu nkamwe bagera kuri miliyoni ebyiri, bagira ibikorwa nk’ibi mukora mudahemberwa ndetse kenshi mudashimirwa ku mugaragaro, ariko mukabikora muzi icyo mukora kandi muzi ko mwikorera, ni byiza. Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima, gukorera ubushake ni ugukora ikintu kizima. Mukomereze aho.”
Perezida Kagame yerekanye ko uyu muco ari mwiza cyane kuko unafasha abantu kumenyana ha handi bamwe bahuye n’ikibazo bashobora kugobokwa n’abandi, hagira ikiba bagatabarana bidasabye gutegereza izindi nzego, “nk’uko mubikora n’ubundi mu bikorwa rusange byinshi.”
Yerekanye ko ari umujyo wo kunganirana haba habonetse n’ibishoboka byunganira uru rubyiruko nabyo leta ikabitanga ariko yerekana ko bitatangwa ku bantu batazwi, ari yo mpamvu iyi gahunda yagiyeho.
Ati “Urubyiruko nkamwe ubu ni igihe cyanyu. Natwe twabaye urubyiruko ariko igihe cyacu kigenda kituvanamo, igisigaye ni uguhindukira tukabarera tukareba ibyo mukora, mukuzuza namwe inshingano zanyu."
Yavuze ko hashingiwe ku mbaraga, ubushake n’ibindi byinshi urubyiruko rufite, nta kabuza rugomba kwigeza kuri byinshi, rukabigeza ku gihugu rutibagiwe n’imiryango yarwo.
Yabasabye ko ibyo bakora byose bagomba gutekereza ababo bikaba na gutyo mu gihe batakereza igihugu kuko “iyo ukorera igihugu uba utekereza abawe, iyo utekereza abawe uba unatekereza igihugu, byose mukabikora mutarobanura haba ku Banyarwanda n’abanyamahanga bagenda igihugu.”
Ni inshingano yavuze ko bagomba kwitaho kugira ngo bagaragaze itandukaniro ry’u Rwanda n’ibindi bihugu, haba mu bwiza, uburanga n’ibindi.
Perezida Kagame yashimangiye ko ibyo ari na byo nkomoko yo gutera imbere.
Ati “Urubyiruko mukaniga mukamenya, mukagira ubushake, mukamenya Isi bitari bya bindi byo kwicara mu ishuri gusa aho wiga indimi n’imibare ahubwo ukamenya ngo ibyo iyo ubishingiyeho ugera kuki? Cyangwa wabikoresha ute kugira ngo ugere no ku byo wifuza, ariko ukabanza ukamenya n’ibyo wifuza.”
Perezika Kagame yibukije ko kumenya ibyo umuntu yifuza bitarangirira mu gusaba Imana gusa umuntu adakora, avuga ko nubwo Imana yabiha uwayisabye, imuha ibyo yakoreye kuko buri gitondo itaha ibyo umuntu ashaka, ahubwo bisaba kugaragaza ubushake, umuntu akabikorera na yo ikabikora itarobanura.
Ni imyitwarire Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko urubyiruko rugomba no kugira kuri leta, bya bindi umuntu aba atekereza ko hari ibyo igomba kubagezaho ntacyo bakoze bigacika, kuko “nubwo ifite inshingano ariko mugomba kwibuka ko leta ari mwe.”
Ati “Igihe mutayishyigikiye, mutayifashije, mutakoranye na yo ntabwo izagira ibyo igeza ku byo bifuza. Ubwo bumenyi n’ubwo burezi ni byo bituma gukorera ubushake bigira akamaro, n’aho ubundi ntacyo byamara. Mukagira ubuzima bwiza mwirinda ibitari ngombwa niba ari idwara mukazirinda.”
Perezida Kagame yeretse uru rubyiruko ko imyaka barimo ari iy’amahirwe menshi, icyakora ashimangira ko uyihinamo akaboko ntakore bishobora kumugiraho ingaruka mu myaka yose izakurikiraho, arwereka ko “gukora ari ubu, si ejo”.
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko uru rubyiruko rugomba kumenya agaciro karwo, ibyo gashobora kubagezaho, kugeraho bafatanyije n’agaciro bashobora kugeza ku gihugu cyose cyane ko ari bo gishingiyeho.
Ati “Buri wese muri mwe n’abariya batigirira icyizere. Buriya hari ikikurimo, wakora, watanga kugira ngo ugire amahirwe y’ibyo ukeneye, waba uri aha cyangwa uri ahandi. Ndababwira nk’ubaruta nanjye nabaye muto nkamwe. Twabinyuzemo. Mufite ubushobozi bwo kubinyuramo neza nk’uko mubyifuza.”
Yavuze ko nibakorera ubushake ndetse bakanabukorana bagashaka kumenya, bikajyana no kwiha intego y’ibyo bashaka kugeraho bo ubwabo n’igihugu cyabo, nta kabuza "bizashoboka ndabibasezeranya kandi twarabibonye namwe mwarabibonye."
Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!