Nta bushotoranyi na bumwe buzadushyigura- Kagame avuga ku Burundi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Ukuboza 2018 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Burundi bwakomeje gushotora u Rwanda kenshi ariko ko ntacyo bizageraho.

Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16.

Guhera mu mwaka wa 2015 umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi. Byabaye nyuma y’uko Perezida Pierre Nkurunziza, atangarije ko aziyamamariza manda ya gatatu mu gihugu hakabamo imvururu zatumye ibihumbi by’abaturage bihunga.

Kuva ubwo u Burundi bwumvikana bushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri muri icyo gihugu no gucumbikira abashaka kubuhungabanya.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda uko rwashotorwa kose ruzakomeza kurinda umutekano warwo uko bikwiye.

Yagize ati “Twakunze kugira abaturanyi badushotora rimwe bagafunga imipaka. Hari nubwo abaturage bacu bagiye bicwa , hari rimwe byabaye ku mupaka wo mu Majyepfo ariko reka mbabwire, nabivuze ku mugaragaro nta bushotoranyi na bumwe uko bwaba bungana kose buzadushyigura.”

Yakomeje agira ati “Iyo ari ubushotoranyi tubufata uko buri. Ndakeka ko hari byinshi dufite byo gukora hano ngo turinde imipaka yacu, bikaguma bityo kugeza igihe hagize udusanga hano tukabikemura.”

Kagame yavuze ko kuba u Burundi bukeka ko ikibazo bufite cyonyine ari u Rwanda, ari kimwe mu bituma ibibazo byabwo bidakemuka.

Ati “Ngo u Burundi nta kindi kibazo bafite uretse u Rwanda. Ntabwo mbivugaho byinshi mbirekera ushaka kubifataho umwanzuro ashingiye kubyo azi ariko twashotowe mu buryo bwose ntitwigeze tubigwamo”.

“Icyo twaragikemuye kandi tuzakomeza kugikemura nta kibazo tugifiteho ariko hari ibindi bibazo bitari u Rwanda, mu Burundi wenda bakabaye bafashwamo gushakira ibisubizo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza aherutse gusaba umuhuza mu bibazo by’icyo gihugu, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, gutumiza inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ngo haganirwe ku bibazo biri mu mubano w’u Burundi n’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko ku wa 30 Ugushyingo, u Burundi bwanze kwitabira Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yagombaga kubera i Arusha, mu gihe abandi bayobozi b’ibihugu cyangwa ababahagarariye, bari bageze muri Tanzania.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabwiye IGIHE ko ku ruhande rw’u Rwanda iyo nama u Burundi bwasabye ntacyo bayitekerezaho.

U Rwanda rucumbikiye impunzi z’abarundi zirenga ibihumbi 75 kuva muri Mata 2015.

Perezida Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ko ubushotoranyi ubwo aribwo bwose ntacyo bwatwara u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza