Ubwo yari mu gukorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko ibi bintu nta bupfura burimo.
Ati “Ikindi ngarukaho ni ikintu cy’ubupfura. Ubupfura bugaragara nk’aho buri mu magambo, kubera ko abantu benshi bashaka amafaranga, kuko iyo ubaza impamvu abantu bifotoza bambaye ubusa, umuntu yarangiza akabisangiza abantu; nk’abantu baba kuri Instagram bakaba banabikora ‘live’ wibaza icyo bashaka.’’
Yakomeje avuga ko amashusho nk’aya uretse kwangiza ubuzima bwa nyiri ukubikora, binagera ku muryango we ndetse n’abandi benshi mu gihe we ashobora kuba yumva ari ibintu byoroshye yakoze ari gushakisha amaramuko.
Ati “Aho imbuga nkoranyambaga zitangiye gutanga amafaranga umuntu yakora ikidasanzwe cyose ngo abone amafaranga [...] ntacyo wakora ngo uyagwize kandi urugendo rwo kuyashaka rwakurangiza rukarangiza n’abandi. Rukarangiza ikiragano cyawe n’umuryango wawe. Iyo umuntu ari kuvugwaho ikintu kibi mujye mutekereza ko afite umuryango, afite aho ababyeyi be basengera cyangwa bafite koperative babamo.”
Utumatwishima yasabye urubyiruko kujya rusesengura mbere yo kugira ibyo rushyira ku mbuga nkoranyambaga, kuko akenshi hari amahitamo mabi umuntu akora akazamugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!