Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko abanyapolitike bahoze muri Leta y’u Rwanda mu bihe bya kera, barimo ababi bakwirakwiza ibinyoma kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko basanze kuyihakana bitashoboka yaremejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Kimwe mu binyoma bashyira imbere ni ukuvuga ko nta miliyoni y’Abatutsi bigeze baba mu Rwanda, bagahakana ko nta Batutsi miliyoni bishwe mu 1994.
Ndagijimana Jean Marie Vianney wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda mu 1994 agahunga yibye ibihumbi 200$, ni umwe mu bagenda akwirakwiza ko ngo hashingiwe ku ibarura ryakozwe na Loni ryagaragaje ko Abatutsi bari bari mu Rwanda batarengaga ibihumbi 350.
Minisitiri Dr. Bizimana yahamije ko nta barura ryigeze rikorwa mu Rwanda bigizwemo uruhare n’Abanyamerika ahubwo ibarura rya mbere ryakozwe ry’Abanyarwanda rikozwe n’Ababiligi hagati ya 1959 kugeza mu 1960, igihe Teritwari z’u Rwanda zari 10, basanze imibare y’Abatutsi ari 30% muri Kibuye, muri Astrida [Butare] bari 23%, Nyanza bari 22%, Cyangugu bari 22%, Kibungo bari 16%, Gitarama bari 15%, i Byumba bari 13%, Kigali 13%, Ruhengeri bari 8%, Gisenyi bakaba 6%.
Ati “Iyo ni imibare yabonywe n’Ababiligi mu 1960 mu ibarura ryabo. Kereka niba ndi umuswa ariko nta baturage nari nabona bagenda bagabanyuka. Abaturage bose barabyara bakiyongera niba bigaragara ko hari perefegitura zari zifite Abatutsi 30% mu 1960, byageze mu 1994 abo Batutsi barageze kuri 3% nk’uko Ndagijimana Jean Marie Vianney abyemeza?”
Ibarura ry’abazize Jenoside ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ryarimo Abanyarwanda, mu 2000 ryagaragaje ko imibare yabonetse ifitiwe amazina yari miliyoni 1.074.047
Ati “Nyuma habonetse abandi kubera amakuru yabonetse mu Nkiko Gacaca, no mu bundi bushakashatsi[…] Iki kibazo abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cy’imibare nagira ngo ngaragaze ko nta shingiro gifite kuko Jenoside ntabwo irangwa n’ubwinshi bw’abishwe, irangwa n’umugambi wateguwe wo kwica icyiciro cy’abantu bazizwa ubwoko bwabo. Niyo hakwicwa umwe cyangwa babiri.”
Yongeye gushimangira ko Abatutsi bishwe hashingiwe ku mugambi wateguwe wo kubatsemba.
Pascal Ndengejeho wabaye Minisitiri w’Itangazamakuru, ari mu biyita abanyapolitike bitwaza ibyo kurengera uburenganzira bwa muntu nyamara ari muri gahunda yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugoreka amateka.
Uyu mugabo wakunze kujya mu manza zo muri Arusha, no mu Bufaransa, akabeshya ko kuva mu 1959 kugeza mu 1990 Abatutsi ari bo bagiye batangiza ubwicanyi ku Bahutu.
Minisitiri Bizimana ati “Iki kinyoma aba banyapolitike babi bakigarukaho kenshi. Gufata icyaha cy’ubwicanyi bakakigereka ku bo cyakorewe. Noneho abagikoze bo bakitirirwa ko barengana, bashyirwaho icyaha ku busa.”
Uyu mugabo kandi yabwiye inkiko ko Abatutsi ubwabo ari bo bashyizeho gahunda yo kwiyica, ngo basa nk’abiyahuye mu kivunge.
Ati “Uwo muntu ni umunyapolitike urimo kubivugira mu rukiko agoreka amateka.[…] Urukiko rero rwagiye ruba inzira aba bantu bagiye bakoresha ngo irondabwoko, urwango, ubugome babukwize.”
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko ibimenyetso by’Amateka bitangwa ari ukugira ngo “nka twe abanyapolitike dushinzwe gufasha abaturage tumenye neza aho abanyapolitike babi bagejeje u Rwanda, tumenye neza na none aho abanyapolitike babi bariho iki gihe nka Ndagijimana, Ndengejeho n’abandi aho bifuza ko u Rwanda rugana habi.”
Kumenya uruhare rw’abanyapolitike babi bizafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. François-Xavier Kalinda, yavuze ko nk’abanyapolitike bariho ubu bagaya bivuye inyuma abanyapolitike bagize uruhare mu gutegura, gukangurira, gushyigikira, no kuyobora umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi igahitaba abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Ati “Kumenya uruhare rwabo mu mugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi ni ingenzi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, gusigasira amateka y’ukuri no gukumira ko Jenoside yasubira kuba mu Rwanda n’ahandi ku Isi.”
Dr. Kalinda yavuze ko hari ibikorwa byinshi bikigaragara mu Rwanda, byerekana ko ingengabitekerezo ya Jenoside itaracika intege birimo guhohotera abarokotse Jenoside, kubangiriza imitungo no kubica, asaba uruhare rwa buri wese mu kubirwanya.
Yanenze ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwacumbikiye abari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda mu 1994, bukabafasha kwibumbira mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhora ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibi kandi byanavuyemo ubwicanyi bwibasira Abatutsi bo muri RDC.
Mu bihe Isi igezemo ingengabitekerezo y’urwango, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bikorerwa ku mbuga nkoranyamba n’abantu benshi bari mu Rwanda no hanze yarwo.
Dr. Kalinda yavuze ko abanyapolitike bakwiye kugira uruhare muri iyi ntambara by’umwihariko banyomoza ibinyoma bivugwa ku mateka y’u Rwanda.
Ati “Tugomba kandi kugira uruhare mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikorerwa ku mbuga nkoranyambaga twamagana imvugo n’inyandiko by’urwango, tunanyomoza ibinyoma bivugwa ku gihugu cyacu.”
Abanyapolitike bibukwa ku wa 13 Mata buri mwaka hanasozwa Icyumweru cy’Inyunamo. Barimo Dr Gafaranga Théogène, Gisagara Jean Marie Vianney, Dr Habyarimana Jean Baptiste, Kabageni Venantie, Kameya Andre, Kavaruganda Joseph, Kayiranga Charles, Mushimiyimana Jean Baptiste, Ndagijimana Callixte, Ndasingwa Landuald (Lando), Me Ngango Felicien, Ngulinzira Boniface, Me Niyoyita Aloys, Nyagasaza Narcisse, Nzamurambaho Frederic, Rucogoza Faustin, Prof Rumiya Jean Gualbert, Rutaremara Jean de la Croix, Ruzindana Godefroid, Rwabukwisi Vincent, Rwayitare Augustin.















Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!