00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nshimyumuremyi wayoboraga Rwanda Housing Authority byemejwe ko akomeza gufungwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 April 2022 saa 08:49
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye icyemezo cy’urw’Ibanze rwa Kicukiro cyo gufunga iminsi 30 y’agateganyo, Nshimyumuremyi Félix wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, RHA [Rwanda Housing Authority].

Uyu mugabo ukurikiranyweho icyaha cya ruswa, ku wa 15 Werurwe 2022, nibwo yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruri mu Kagarama, gusa we n’abamwunganira bahise bajuririra icyo cyemezo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo nirwo rwaburanishije ubwo bujurire ruza gusoma icyemezo cyarwo ku wa 8 Mata, nacyo kiza gishimangira ko agomba gukomeza gufungwa kugira ngo Ubushinjacyaha bukomeze gukora iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Nshimyumuremyi wahoze ayobora RHA, akurikiranywe ari kumwe n’uwitwa Mugisha Alexis Emile, ndetse bose Urukiko rwanzuye ko bagomba kuburana bafunzwe.

Aba bagabo bombi bafashwe tariki ya 25 Gashyantare 2022. Bakurikiranyweho kwakira ruswa ya 15.000$ (asaga miliyoni 15 Frw) mu madolari 200.000$ (asaga miliyoni 200 Frw) bari basabye abashoramari.

Ayo mafaranga bari basabye angana na 3% mu isoko abo bashoramari bari bafite kuko ryose rifite agaciro ka miliyari 8 Frw.

Nshimyumuremyi aburana ahakana icyaha ashinjwa kuko avuga ko atari we wafatanywe amafaranga, mu gihe Mugisha yemera icyaha ariko akavuga ko amafaranga yafatanywe yari yayatumwe na Nshimyumuremyi.

Inkuru bifitanye isano: Nshimyumuremyi wayoboraga Rwanda Housing Authority yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko Nshimyumuremyi na Mugisha bazaburana bafunzwe by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .