Kuri uyu wa 31 Mutarama 2023 nibwo Nshimiye Joseph na Mugenzi we Barahinduka Serge baburanishijwe ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bakoze bishingiye ku bushukanyi bakoze binyuze mu kigo cyiswe Gold Panning A.I [Artificial Intergency], gikodesha robots mu buryo bw’ikoranabuhanga uwayikodesheje ikajya imwungukira.
Kugeza ubu ikirego ubushinjacyaha buri kuregera cyatanzwe n’abagera kuri barindwi, bavuga ko bambuwe arenga miliyoni 24 Frw.
Hari amakuru avuga ko hari abandi 16 bamaze gutanga ikirego nubwo abafite ikibazo barenga 80.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Nshimiye Joseph na Barahinduka Serge bashishikarije abaturage gushora imari mu bikorwa bari bise ubucuruzi bwunguka.
Aba basabaga abaturage gushora amafaranga baguze robot mu buryo bw’ikoranabuhanga hanyuma ngo ikajya ikungukira nibura 2.5% byayo umuntu yashoye buri munsi.
Amafaranga make ashoboka yo gukodesha robot yari amadorali atanu, ni ukuvuga 5000 Frw.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko umuntu ukinjira muri ubu bucuruzi yahabwaga amadorali 12 y’ikaze. Bugaragaza ko ibyakozwe byose byagizwemo uruhare n’abo babiri bagiye bashuka n’abandi bakabongeramo.
Ikibazo cyaje kuza ubwo abashoyemo imari bageragezaga kubikuza ariko bikanga. Nshimiye na mugenzi we bavuze ko uburyo bakoreshaga bwagize ikibazo bityo ayo bashoye n’inyungu bifuzaga barabibura.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma bakekwaho icyaha zirimo kuba nta biro bizwi bari bafite bakoreramo, kuba barigishije abantu uburyo bw’imikorere no kuba nta cyemezo cya Banki Nkuru y’Igihugu kibemerera gucuruza amafaranga.
Yasabye ko abaregwa bakurikiranwa bafunzwe kubera ko ari bwo batatoroka ubutabera.
Nshimiye Joseph yavuze ko iby’ubwo bucuruzi na we yabibwiwe na Barahinduka Serge agashoramo amafaranga.
Nyuma y’ibyumweru bibiri ngo ayikora yaje guha amakuru inshuti ye , ikunda ibyo bakora ihita ishoramo 1100$.
Ngo uyu nawe yaje gukora ndetse atangira kunguka binatuma ashoramo andi angana na miliyoni 2 Frw kubera inyungu yabonagamo.
Yavuze ko nyuma y’amezi atageze muri atatu bakora haje kuzamo ikibazo bituma ibikorwa byabo bihagarikwa aribwo abantu bahise bajya kumurega.
Yavuze ko ikibabaje ari uko abamureze ngo ari nabo bagiyemo mbere ye bityo akibaza icyatumye bamushinja kubambura kandi na we ari umwe mu bashoye imari.
Nshimiye yavuze ko atakabaye akurikiranwaho ubwambuzi kuko nta muntu yigeze ashuka cyangwa ngo amwambure amafaranga.
Umwunganira mu mategeko yavuze ko nta gikorwa yigeze akora kigamije kwakira cyangwa kwihesha ikintu cy’undi, imari cyangwa igice cy’imari iyo ari yo yose.
Yasabye ko hakurikizwa ibyo amategeko ateganya bityo umukiliya we agakurikiranwa ari hanze.
Barahinduka Serge, yavuze ko ibyo yakoze yabibonye ku rubuga rwa Facebook umuntu yabyamamaje nawe yifuza kubijyamo.
Uwo wari wabyamamaje ngo si Umunyarwanda, byatumye Barahinduka amwandikira yifuza kumenya byimbitse ibyerekeye iyo mikorere, yumva bishobora kunguka agerageza gushoramo.
Yavuze ko ubwo yari ari kwiyandikisha yahuye n’imbogamizi yo kuba ubu bucuruzi butaragera mu Rwanda ahubwo buri muri Maroc gua, asaba ubufasha bamwandika bakoresheje kode yo mu Bufaransa.
Yasobanuye ko yabikoze kandi akagenda yunguka, ariko ngo nyuma y’iminsi 12 gusa yatangiye kujya abona abantu bamubaza ibyo akora yabasobanurira bakabikunda bakamwisabira ko yabashyiramo.
Yavuze ko nta muntu yakiriraga amafaranga ngo amushyiremo nubwo abarega bahise bavugira rimwe mu rukiko ko abeshya.
Umwunganira mu mategeko yasabye ko umukiliya we yarekurwa agakurikiranwa adafunze kuko nta bimenyetso bifatika bituma yakurikiranwaho icyaha.
Yavuze ko kuba atari we wari umuyobozi mukuru w’iki kigo kandi akaba atarahawe amafaranga y’abaturage nta bushake bwabayeho bwo gukora icyaha ahubwo ko icyo yakoze ari ugutanga amakuru ku bayashakaga nabo bakifatira umwanzuro.
Abaturage bareze bifuzaga guhabwa umwanya binubira icyo bitaga ko abaregwa bari kubeshyera imbere y’ubucamanza ariko ntibyakunda kuko bari bahagarariwe n’ubushinjacyaha.
Perezida w’Inteko iburanisha avuze ko icyemezo cy’urukiko kizatangazwa ku wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2023.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!