00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsengimana Herman yasutse amarira imbere y’urukiko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 Kamena 2021 saa 06:40
Yasuwe :
0 0

Nsengimana Herman wasimbuye Nsabimana Callixte “Sankara” ku buvugizi bw’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN ubwo yisobanuraga ku byaha bibiri akurikiranyweho birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba yasutse amarira asaba imbabazi ku byaha akurikiranyweho.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ni rwo ruri kuburanisha urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wabaye Umuvugizi wa FLN na Nsengimana Herman wamusimbuye n’abandi 18 bashinjwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Mu iburanisha riheruka Ubushinjacyaha bwasabiye Nsengimana Herman igifungo cy’imyaka 20 ku byaha akurikiranyweho. Uyu musore w’imyaka 41 ashinjwa ibyaha bibiri birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Nsengimana yavuze ko yibaza impamvu yasabiwe imyaka myinshi kandi yarasobanuye uburyo yabaye muri FLN n’uburyo yafashwe.

Yagaragaje ko ubwo yafatirwaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagejejwe mu Rwanda ari kumwe n’abandi basaga 400 bazanye kandi babarizwaga muri FLN kandi bo batigeze bakurikiranwa.

Yagize ati “Numvise baransabiye igihano cy’imyaka igera kuri 20 ariko nkibaza impamvu bansabiye iyo myaka ingana gutyo. Ubwo nageraga mu Rwanda nari ndi kumwe n’abandi bagera kuri 400 bari muri FLN na MRCD nari ndimo. Abo bantu bamwe muri bo ni bo mwagiye mugaragarizwa amazina yabo n’inshingano zabo ariko abo bantu kugeza uyu munsi ni abere. Twamaranye iminsi i Mutobo baraza bamvanamo ndi umwe, njye nibaza umutwe nari ndimo abandi batarimo bikanyobera. Ariko ku bw’amahirwe twaje hano ni mu butabera ubwo iyo myaka 20 nimuyemeza nzayikora.”

Ubushinjacyaha bwasabiye Nsengimana Herman imyaka 20 buvuga ko bishingiye ku itegeko ryo mu 2012 ryashyiragaho igitabo cy’amategeko ahana, agahanishwa imyaka 10 y’igifungo ku cyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe ndetse no ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba kigahanishwa ingingo ya 18 y’itegeko ryo mu 2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba agahanishwa igifungo cy’imyaka 20.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko gushingira ku bimenyetso byatanzwe bukemeza ko Nsengimana atemera ibyaha akurikiranyweho kuko ukwemera ko gushidikanywaho.

Nsengimana yongeye kuvuga ko ibyo aregwa byo kwinjira mu Mutwe w’Ingabo zitemewe atigeze abihakana cyane ko yabaye muri FLN akanayibera umuvugizi.

Yasobanuye ko icyo atumvikanyeho n’Ubushinjacyaha ari ukuba mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN ahubwo ahamya ko yinjiye muri MRCD ari umuyoboke w’Ishyaka ryashinzwe na Sankara, RLM ryabarizwaga muri MRCD.

Mu kwiregura ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwo gufungwa imyaka 20, Nsengimana Herman yatangiye asaba imbabazi Abanyarwanda.

Yagize ati “Mu by’ukuri njyewe ndi Umunyarwanda kandi navukiye mu Rwanda ndererwa no mu Rwanda kandi ndahakurira, nkura ndi Umunyarwanda. Ntabwo mu buzima bwanjye cyangwa no mu mibereho yanjye nigeze nteganya kujya muri FLN cyangwa muri MRCD ariko nabyibonyemo gutyo nyine nta kintu nabihinduraho. Aha rero turi ni mu rubanza kandi habereyemo kumvikana kw’abantu n’ibintu bibi byakorewe Abanyarwanda bigakorwa na FLN kandi wenda nari ndimo n’ubwo nta ruhare rugaragara nigeze mbigiramo.”

Ubwo yari ageze ku ngingo yo kujya muri FLN, Nsengimana yahise asuka amarira imbere y’abacamanza agaragaza ko ibyabaye atabigizemo uruhare.

Umucamanza Muhima Antoine yahise amubwira kunywa amazi ndetse iburanisha rirakomeza.

Yakomeje ati “Ndasoza nsaba imbabazi Abanyarwanda muri rusange banyumva muri ibi bintu byambayeho ntarigeze mbitegura. Nasoza mbasaba imbabazi ngo namwe muzakoreshe ubushishozi mukurikije ibyo mwumvise n’ibyabaye n’ibisobanuro twari twaratanze kugira ngo muzatange ubutabera bwuzuye kandi bubereye buri wese.”

Nsengimana Herman yavuze ko ibyo kwishyura indishyi yazaba abirenganiyemo kuko atigeze agera aho ibyaha byo kwangiza, gusahura no kwiba imitungo y’abaturage byabereye kandi ko umuntu akwiye kwishyuzwa ibyo yariye.

Nsengimana Herman yasutse amarira imbere y’urukiko, anasaba imbabazi ku byaha ashinjwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .