Nsabumukunzi wari Konseye, muri Komini ya Nyaruhengeri, Segiteri ya Kibirizi (ubu ni mu Karere ka Gisagara) yatawe muri yombi ku wa Kane tariki 24 Mata 2025.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika, Matthew R. Galeotti, yatangaje ati "Ukekwa akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa ndengakamera by’urugomo mu mahanga, hanyuma akabeshya kugira ngo abone ’green card’."
Ni nyuma y’uko uyu mugabo yahishe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse akabeshya inzego za Amerika kuva mu 2003 ubwo yahabwaga ibyangombwa byo kwinjirayo nk’impunzi, mu 2007 agahabwa ’green card’, naho mu 2009 no mu 2015 akandika asaba guhabwa ubwenegihugu bwa Amerika.
Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko rw’i Central Islip muri Leta ya New York, Nsabumukunzi, wari uherekejwe n’umuhungu we witwa Thierry, yahakanye ibyaha byose aregwa.
Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Nsabumukunzi, yabeshye akavuga ko yahunze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ari umwe mu bayigizemo uruhare, aho yagiye ayobora ibitero, akagira uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi no gutegeka ko imibiri yabo ijugunywa mu byobo abita imyanda.
Umunyamategeko wa Nsabumukunzi witwa Evan Sugar, yasabye umucamanza kurekura umukiliya we kuko ngo adashobora gutoroka ubutabera kuko nta bushobozi afite, kandi akaba afite uburwayi bwibasira ingingo buzwi nka ‘arthritis’.
Ati “Aha turi kuvuga umuntu ufite imyaka 65, ufite umubiri washenjaguritse.”
Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yafashe icyemezo cyo kurekura Nsabumukunzi akazakomeza gukurikiranwa ari hanze.
Uyu mugabo yarekuwe hagendewe ku ngwate y’ibihumbi 250$ yatanzwe n’umukoresha we, Steve Felsher.
Biteganyijwe ko mu gihe Nsabumukunzi Faustin yahamwa n’ibyaha akurikiranyweho ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 30 ndetse akaba yakoherezwa mu Rwanda.
Mu 2008 nibwo Nsabumukunzi yakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cya burundu adahari. Mu 2016 yashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi.
Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/amerika-yataye-muri-yombi-nsabumukunzi-wari-umazeyo-imyaka-irenga-20-yarahishe

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!