Nsabimana Callixte wiyise Sankara agiye gusubizwa imbere y’Urukiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kamena 2020 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara wahoze ari umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN, azagezwa imbere y’urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga ruherereye mu Karere ka Nyanza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Ni urubanza ruzaburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, kubera ingamba zafashwe mu kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ni uburyo bumaze iminsi bukoreshwa mu nkiko.

Mu rubanza rwa Nsabimana, yemeye ibyaha byose aregwa anabisabira imbabazi.

Haheruka kuboneka abantu baregera indishyi z’akababaro batewe n’ibitero umutwe wa FLN wagiye ugaba ku butaka bw’u Rwanda, mu bihe bitandukanye.

Sosiyete zitwara abantu zirimo Omega na Alpha zagaragaye mu rukiko ziregera indishyi z’akababaro ku modoka zazo zatwitswe mu bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda tariki ya 15 Ukuboza 2018, mu ishyamba rya Nyungwe. Omega iraregera indishyi imodoka ebyiri za Coaster mu gihe Alpha iregera indishyi y’imodoka imwe ya Coaster, zose zatwitswe kuri iyo tariki.

Abo biyongeraga ku wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru Nsengiyumva Vincent batwikiye imodoka bakanamukomeretsa mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira 20 Kamena 2018, wagaragaye muri uru rubanza ari kumwe n’umwunganira mu mategeko.

Nsabimana wafatiwe muri Comores mu mwaka ushize, aregwa ibyaha birimo kuremwa umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko kuva mu mwaka wa 2007 ubwo Nsabimana yari akiri umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, yakunze kugirana amakimbirane na bagenzi be, imyitwarire yatumye anirukanwa burundu muri kaminuza.

Buvuga ko muri 2013 yahungiye hanze y’u Rwanda ajya muri Afurika y’Epfo ahita yifatanya na RNC umutwe na wo urwanya Leta y’u Rwanda uyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Uyu Nsabimana yaje gushinga ishyaka rya RLM ryaje kwihuza n’andi mashyaka nka CND na PDR Ihumure, iyi mitwe yose yaje kwishyira hamwe ikora impuzamashyaka MRDC ihagararirwa na Paul Rusesabagina maze Nsabimana Callixte afatanya na Gen Wilson Irategeka baba abavisi-perezida ba MRCD ari na yo yaje gushinga umutwe wa Gisirikare witwa FLN, Nsabimana awubera umuvugizi yiha n’ipeti rya Majoro.

Uwo mutwe niwo wakoze ibikorwa bitandukanye cyane cyane mu bice byegereye ishyaka rya Nyungwe, byaguyemo abantu batandukanye abandi bagakomereka.

Nsabimana Sankara ubwo yari imbere y'urukiko i Nyanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .