00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nonsa mu gitondo na nimugoroba- Umwangavu wasubiye mu ishuri nyuma yo kubyara yakebuye bagenzi be

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 17 Ugushyingo 2022 saa 09:07
Yasuwe :

Umukobwa wo mu Karere ka Nyamasheke watewe inda ari umunyeshuri akarwana urugamba abifashijwemo n’ababyeyi be kugira ngo adacikiriza amashuri, yavuze ko nta mwangavu ukwiye kubuzwa amahirwe yo kwiga azira ko yabyariye iwabo.

Muri Kamena 2021 nibwo Umurerwa Charlotte yatewe inda. Icyo gihe yari ufite imyaka 17 yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.

Inda igize amezi atanu yasubiye ku ishuri, umuyobozi waryo amwangira gukomeza kwigana n’abandi ndetse aniyambaza Umuyobozi Ushinzwe uburezi mu Murenge na we ashyigikira icyemezo cy’umuyobozi w’ishuri birangira atashye, uwo mwaka umupfira ubusa.

Umurerwa amaze kubyara, Se yaramuherekeje amujyana ku ishuri nabwo umuyobozi w’ishuri amwangira gukomeza kwigana n’abandi mbere y’uko umwana agira imyaka itatu.

Kuri iyi nshuro aho gutaha yahisemo kujya ku Biro by’Akarere ka Nyamasheke kuvuga akarengane ari guhura na ko, abashinzwe uburezi mu Karere bahamagara umuyobozi w’ishuri bamusaba kureka uwo mukobwa agakomeza akiga.

Ati “Nkimara kubyara nahise nsubira ku ishuri, umuyobozi w’ishuri arambwira ngo bigisha abana ntabwo bigisha abagore. Byarambabaje mpita njya kubivuga mu ishami ry’uburezi ku karere, baramuvugisha arandeka ndakomeza ndiga”.

Mu mpamvu zituma abakobwa babyaye bata ishuri harimo ubukene, kubura abo basigira abana no gutereranwa n’imiryango yabo. Umurerwa ashima ababyeyi be bamufashije agakomeza kwiga, agasaba abafite abana babyariye iwabo kutabyuririraho ngo bareke gukomeza kubarihira ishuri.

Ati “Nonsa mu gitondo mbere yo kujya ku ishuri nkongera nimugoroba ntashye. Iyo nagiye ku ishuri umwana musigira mama mu rugo. Gusubira ku ishuri ku mukobwa wabyaye icya mbere ni uruhare rw’umubyeyi. Nubwo bavuga imiryango ikennye, ntabwo umubyeyi yabishatse yabura amata y’umwana, ngo amusigarane ujye kwiga. Ababyeyi bagiye babigiramo uruhare abangavu babyaye ntabwo bata amashuri”.

Umurerwa avuga ko ku ishuri abandi bana bamuserereza kubera ko yabyaye ariko ngo nta mutima mubi babikorana kuko batamuha akato. Kandi ngo intego ye ni ugukomeza kwiga akagera no muri kaminuza.

Impuguke mu by’Ubuzima mu Kigo giteza imbere Ubuzima n’Uburenganzira bwa Muntu, HDI, Mporanyi Theobald, yavuze ko politiki y’uburezi mu Rwanda ivuga ko nta mwana ugomba guta ishuri biturutse ku mpamvu izo ari zoze, zaba ubukene, yaba ari uwahohotewe nk’uko akabyara.

Ati “Sinumva ukuntu umurezi uzi ayo mabwiriza, uzi ko n’abo bana benshi bashukwa kubera ubujiji, ahubwo wakabaye afasha uwo mwana akiga kugira ngo ajijuke atazongera guterwa indi nda, ari we ufata icyemezo cyo kumwirukana. Birantangaza kuba abangavu babyaye basubira ku ishuri bakabirukana kandi mu byo abayobozi b’amashuri bashinzwe harimo no kurwanya guta amashuri kw’abana.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie yabwiye IGIHE ko nk’akarere bashyira imbaraga mu gusubiza mu ishuri abangavu babyariye iwabo.

Ati “Uretse n’abangavu babyariye iwabo, ngira ngo mwarabibonye ko dufite n’abasubiye mu ishuri bakuze. Ni ishingano zacu nk’ubuyobozi gushishikariza abana babyariye iwabo gusubira mu mashuri ntibayacikirize”.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari aka karere kamaze gusubiza mu ishuri abangavu 22 babyariye iwabo mu bagera kuri 79.

Mukankusi avuga ko abenshi bahitamo kujya kwiga mu mashuri y’imyuga aho gukomeza amasomo y’ubumenyi rusange.

Abangavu babyariye iwabo bagirwa inama yo kudacikiriza amashuri
Impuguke mu buzima, Mporanyi Théobald, yasabye abangavu kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda kongera gusama batabiteguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .