NMG igiye kwizihiriza isabukuru i Kigali higwa ku byafasha Afurika kwigobotora ibibazo biyugarije

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 Ukuboza 2019 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanya-Kenya, Nation Media Group (NMG), kigiye kwizihiriza isabukuru y’imyaka 60 yacyo mu Rwanda, izahuzwa n’inama igamije kurebera hamwe amahirwe n’udushya Afurika ifite byayifasha guseruka neza ku rwego mpuzamahanga mu kinyejana cya 21.

Iyi nama yiswe ‘KUSI Ideas Festival’ iteganyijwe kubera i Kigali mu Intare Conference Arena ku wa 8-9 Ukuboza 2019, aho abazayitabira bazaganira ku ngingo zitandukanye zizafasha Afurika kwiteza imbere.

Imyaka 20 ishize Afurika yari mu bihe bishamaje kurusha uko yari imeze mbere yaho ariko ibiri imbere byo birihariye kuko uyu mugabane waranzwe n’amateka yo kuba inyuma y’iyindi, imyaka 100 iri imbere ukaba uzagira impinduka ziruta izo wagize mu myaka 1000 ishize.

Mu 2050 nibura biteganyijwe ko abakozi bane mu 10 ku Isi bazajya baba baturuka muri Afurika. Uyu munsi abarenga 50% by’abanya-Afurika ni urubyiruko rufite imyaka 20 mu gihe muri rusange ku Isi bari mu myaka 30. Ibi bigaragaza ko ahazaza hihariwe n’Abanya-Afurika.

Mu mpera z’ikinyejana, Afurika izaba iri mu migabane ifite imijyi migari kandi ituwe cyane, aho akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kazaba kihariyemo itanu.

Gusa nanone inyigo zakozwe zigaragaza ko 60% by’abazaba batuye iyo mijyi bazaba batuye mu tujagari, bakaba ikibazo cy’ingutu kuri Politiki, ubukungu n’imibereho myiza yabo.

Mu bizasuzumirwa muri ‘Kusi Ideas Festival’ harimo kureba by’umwihariko amahirwe n’udushya uyu mugabane ufite twayifasha kwigobotora ibibazo biyugarije birimo ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, ukwiyongera kw’abayituye, ibura ry’ibiribwa n’ibindi.

Byose bigamije ‘guhererekana ibitekerezo bigamije ukwigira kw’abanya-Afurika’.

Mu bizaganirwaho harimo kugabanya icyuho n’ingaruka ziterwa no kugira umubare munini w’abaturage bari mu myaka y’abadashoboye gukora, ukarutwa n’uwababishoboye, guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, kongera ibiribwa, gusuzumira hamwe ubucuruzi bw’uyu mugabane bukorwa hifashishijwe inyanja y’Abahinde.

Iyi nama kandi izasuzumira hamwe iterambere ry’umuco na Siporo mu myaka 60 iri imbere, umutekano, itangazamakuru na Demokarasi muri Afurika.

Ni inama biteganyijwe ko izitabirwa n’abanyacyuhahiro bakomeye kuko mu batumiwe harimo abakuru b’ibihugu bya Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda, u Burundi, Sudan y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Afurika y’Epfo, Guinée équatoriale n’abayobozi b’ibigo bikomeye.

Hatumiwemo kandi abavuga rikijyanama muri Afurika, abayobozi n’impuguke mu burezi.

Bamwe mu bayobozi biteganyijwe ko bazatanga ibiganiro harimo Perezida Paul Kagame, Felix Tshisekedi, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat, umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, Dr. Donald Kaberuka n’abandi.

Nation Media Group ‘NMG’ yashinzwe n’Umuherwe Aga Khan, mu 1959; kuri ubu imaze imyaka 60 mu ruhando rw’itangazamakuru. Yatangije ibitangazamakuru nka The Daily Nation, The East African, The Daily Monitor, Easy Fm, K FM, Q FM, NTV, NTV Uganda, The Citizen na Taifa Leo.

NMG ifite ibitangazamakuru bikorera mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Uganda, Tanzania n’u Rwanda. Iki kigo kandi kiri no ku isoko ry’imari n’imigabane mu bihugu bine bitandukanye.

Kwizihiza iyi sabukuru n'ibiganiro bizabera mu Intare Conference Arena

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza