00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nkunganire ku mbuto z’indobanure n’ifumbire mvaruganda yagenewe miliyari 36.4 Frw mu 2024/2025

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 8 August 2024 saa 09:54
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, igaragaza ko gahunda yo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu gutanga nkunganire ku ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure yagenewe miliyari 36.4 Frw mu ngengo y’imari ya 2024/2025.

Ingengo y’imari y’uyu mwaka watangiye ku wa 01 Nyakanga 2024 ingana na miliyari 5690,1 Frw. Ubuhinzi muri rusange bwagenewe miliyari 232,3 Frw mu bikorwa byabwo bitandukanye.

Urebeye kuri raporo ya MINECOFIN ubona ko ku bijyanye no gutanga ifumbire mvaruganda ku bahinzi binyuze muri nkunganire, hazatangwa ifumbire y’arenga miliyari 24,2 Frw.

Ni ifumbire izatangwa ku turere tw’intara enye tutarimo Muhanga na Ruhango, n’Umujyi wa Kigali wagenewe miliyoni 612.6 Frw wose.

Akarere ka Nyagatare ni ko kazahabwa ifumbire nyinshi kuko ko kazahabwa ingana na miliyari 3,2 Frw, kagakurikirwa n’Akarere ka Nyabihu kazahabwa ifumbire ya miliyari 2,2 Frw, Rubavu ihabwe ifumbire ifite agaciro ka miliyari 2,1 Frw.

Utundi turere tuzahabwa ifumbire nyinshi turimo Gatsibo izahabwa ingana na miliyari 1,3 Frw, Musanze ihabwe iya miliyari 1,2 Frw mu gihe Akarere ka Kirehe n’aka Burera bizahabwa ifumbire ifite agaciro ka miliyari 1 Frw kuri buri kamwe.

Utwo turere turindwi twihariye arenga miliyari 12 Frw y’ifumbire mvaruganda ku bahinzi binyuze muri nkunganire, mu gihe utundi dusigaye tuzagabana indi ifite agaciro ka miliyari 1,2 Frw.

Gahunda ya nkunganire yakomeje gutezwa imbere uko bwije n’uko bukeye aho yavuze kuri miliyari 10 Frw mu 2019, mu 2023/2024 igera miliyari 51 Frw.

Ayo mafaranga yafashije mu gutanga ifumbire ingana na toni zirenga ibihumbi 71 z’ifumbire mvaruganda ku bahinzi aho abagabo bihariye 45% byayo 55% bisigaye bihabwa abagore.

Ni umuhinzi ahererwa ifumbire ku giciro cyunganiwe ku rugero rurenga 50%.

Nk’urugero, nko mu gihembwe cy’ihinga cya A 2024, abahinzi bunganiwe na Leta babona ifumbire ya NPK ku mafaranga y’u Rwanda 612 ku kilo, mu gihe iyo batunganirwa bari kuyigura 1266 Frw ku kilo.

Ifumbire ya UREA abahinzi bayiguze ku 325 Frw ku kilo ku giciro cyunganiwe, mu gihe igiciro kitunganiwe cyari kuba ari 965 Frw ku kilo.

Mu rwego rwo kongera umusaruro, ifumbire mvaruganda ikenerwa mu buhinzi, yaraguzwe kandi igezwa ku bahinzi ku gihe.

Mu gihembwe cya mbere cy’ihinga A cya 2024 hatanzwe, toni zirenga ibihumbi 67 ugereranyije na toni zirenga ibihumbi 33 zari ziteganyijwe.

Ifumbire yatanzwe yarimo toni zirenga ibihumbi 27 za DAP, izirenga ibihumbi 18 bya UREA, izirenga ibihumbi 18 bya NPK ndetse hatangwa toni 3593 z’ifumbire ku bahinzi b’icyayi n’ikawa.

Ni nkunganire yatumye ifumbire ikoreshwa n‘abahinzi mu Rwanda yiyongera, aho ubu igeze ku bilo birenga 70 kuri hegitari ku mwaka mu gihe mu 2020 hakoreshwaga ibilo 46 kuri hegitari.

Ni intambwe ishimishije kuko ingano y‘ifumbire ikoreshwa mu Rwanda iri ku kigero kiri hejuru y’ikoreshwa mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ingana n‘ibilo 25 kuri hegitari ku mwaka.

Ni imibare iziyongera na cyane ko mu mpera za 2023 hatashywe uruganda rutunganya ifumbire ruherereye mu Karere ka Bugesera rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 100 by’ifumbire ku mwaka.

Mu rwego rwo kongera ubuso buhinzweho ibihingwa byatoranyijwe muri gahunda yo guhuza ubutaka, mu gihembwe cy’ihinga A 2024, hahujwe ubutaka bungana na hegitari 764.448.

Muri ubwo butaka ibigori byahinzwe kuri hegitari, 253.030, ibishyimbo kuri hegitari 367.366, imyumbati ihingwa kuri hegitari 52,001, soya kuri hegitari 5212.

Umuceri wahinzwe kuri hegitari 15.160, ibirayi bihingwa kuri hegitari 59.119, ingano zahinzwe kuri hegitari 6467 na ho imboga zihingwa kuri hegitari 6093.

Mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga hahujwe ubutaka bungana na ha 576.044.

Ibigori byahinzwe kuri hegitari 70.498, ibishyimbo bihingwa kuri hegitari 375.714, imyumbati ihingwa kuri hegitari 41.202.

Muri icyo gihembwe kandi soya yahinzwe kuri hegitari 5053, umuceri uhingwa kuri buso bwa hegitari 14.573, ibirayi bihingwa kuri hegitari 44.879, ingano kuri hegitari 20.631, na ho imboga zo zihingwa kuri hegitari 3.495.

Mu bihembwe by’ihinga byombi bishize ni ukuvuga icya A na B u Rwanda rwashyize imbaraga mu gukora ubutubuzi bw’imbuto imbere mu gihugu, ku buryo hamaze gutuburwa toni 6909,2:

Harimo toni 5989,2 z’ibigori, toni 161,5 z’ingano, soya ingana na toni 220,5, hatuburwa toni 227,9 z’ibishyimbo ndetse u Rwanda rwatubuye toni 309,9 z’umuceri.

Amadovize igihugu cyinjije aturutse ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi bw’ibyoherejwe mu mahanga yakomeje kwiyongera aho yavuye kuri miliyoni zirenga 418$ mu 2020 agera kuri miliyoni zisaga 857$ mu 2023. Ni ukuvuga ubwiyongere bwa
51%.

Mu bihembwe by'ihinga bya A na B 2024 hatubuwe imbuto y'ibigori ingana na toni 5989,2

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .