00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nkumi bamuzanira uruhinja akarwonkereza aho ari gukorera ibizamini bya Leta

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Nkumi (izina twahinduye) ni umunyeshuri w’imyaka 18 uri gukora ikizamini cya leta gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Mu buzima busanzwe ni n’umubyeyi kuko muri Gicurasi yabyaye. Ubu aho ari gukorera ibizamini bya leta, nyina amushyira umwana akamwonsa.

Uyu munyeshuri utifuje ko imyirondoro ye itangazwa, ari gukorera ibizamini kuri Fawe Girls School ku Gisozi, ariko asanzwe yiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gisozi I. Nyuma yo kubyara ntiyacitse intege kuko afite inzozi zo kuzaba umwubatsi ukomeye.

Ati “Njyewe nzaba umwubatsi ukomeye cyane, kubera ko nakundaga kubona abakobwa bubaka nkabona ni ibintu byiza cyane nanjye nkumva ndabikunze.”

Yavuze ko atari kwitakariza icyizere amaze kubyara ahubwo byamuteye gukomera no gukora kurushaho cyane ko n’uwamuteye inda yamwemereye kumufasha.

Ati “Kubera ko ntari uwa mbere utwaye inda, ntabwo ngomba kugira isoni ngo nitakarize icyizere ngo ni uko natewe inda.”

Kenshi iyo umwana abyaye usanga ababyeyi be bamutererana ndetse bakanamufata mu buryo butari bwiza bitewe n’uko yabyariye iwabo. Gusa Nkumi we siko byagenze kuko nyina yamubaye hafi ndetse anamutera akanyabugabo ko gukomeza kwiga.

Uwamariya Marie Rose, nyina wa Nkumi yagize ati “ Narakomeje ndamubwira nti ’komeza wige kubera ko ugiye gusoza amashuri atatu wenda uzarebe uko wakora ikizamini cya Leta kandi ntucike intege’. Yarakomeje ariga ariko igihe kiragera inda irikoroga biba ngombwa ko ivuka itagejeje igihe kuko yavukiye amezi arindwi.”

Yavuze ko yifuza ko umwana we azakomeza kwiga kandi ko na we azakomeza kumuba hafi nk’uko asanzwe abikora.

Ati “Aziga hafi yo mu rugo, akomeze abashe kwita ku mwana nanjye mufasha no mu gihe aba ari ku ishuri cyangwa ari gusubira mu masomo, najya mumushyira ku ishuri akamwonsa mu gihe ari mu karuhuko nk’uku.”

Uyu mwaka, abanyeshuri 1164 barimo 873 bigaga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ntibakoze ibizamini bya leta kubera impamvu zirimo uburwayi cyangwa se kuba barabyaye.

Uyu mwana w'umukobwa avuga ko yifuza kuba umwubatsi ukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .