Iyi nama yari iyobowe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame. Nta mpinduka zihariye yakoze ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 ahubwo ingamba zari zisanzweho zakomeje gushimangirwa.
Mu bayobozi bahawe imyanya, harimo François Nkulikiyimfura wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar. Yahinduriwe imirimo yoherezwa mu Bufaransa asimbuye François Xavier Ngarambe.
Undi wahawe umwanya ni Igor Marara wari usanzwe ari Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada wagizwe Ambasaderi warwo muri Qatar.
Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yemeje ba Ambasaderi bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Muri bo harimo Wang Xuekun wemerewe guhagararira u Bushinwa mu Rwanda.
Daba Debele Hunde yemerewe kuba Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda mu gihe Jean de Dieu Mitima Bulinz we yemerewe guhagararira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Sommel Yabao Mbaidickoye we yemerewe guhagararira Tchad mu Rwanda afite icyicaro muri Congo Brazaville.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!