Umunyemari Nkubili yatakambiye Urukiko asaba kurekurwa by’agateganyo kubera ko arembye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Umunyemari Nkubili Alfred uregwa guhombya leta miliyari zisaga 2 Frw muri gahunda yo gukwirakwiza ifumbire mvaruganda, yasabye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kumurekura akaburana ari hanze, kubera impamvu z’uburwayi.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020, ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype. Mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo harimo abiganjemo abo mu muryango w’uregwa.

Nkubili yasabye Urukiko ko rwamurekura akaburana adafunze kuko arwaye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko aramutse arekuwe yakotsa igitutu abatangabuhamya, akaba yanasibanganya ibimenyetso.

Bwanagaragaje ko bukemanga ingwate yatanze kugira ngo arekurwe.

Abunganizi ba Nkubili bagaragaje ko umukiliya wabo akwiye kurekurwa kuko iperereza ryakozwe kandi n’urubanza rukaba rugiye kuburanwa mu mizi.

Rutagengwa Jean Damascene wunganira Nkubili, yasobanuye ko Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku bishingizi batanzwe nyamara ingwate iruta amafaranga uregwa akurikiranyweho.

Ati "Amafaranga yatanzwe arenga miliyari 2,5Frw. Hari urundi rubanza rw’uwitwa Amoni narwo byarabaye. Nkubili ko arembye kuki atarekurwa?"

Abavoka ba Nkubili bagaragaza ko batumva impamvu Ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko bugikora iperereza.

Umwe ati "Ni iyihe ngingo bashingiraho bagaragaza ko iperereza rizakorwa ubuziraherezo. Twasaba ko ibyavuzwe mu Rukiko aribyo bikomeza kwibandwaho."

Urukiko nyuma yo kumva impande zombi, rwanzuye ko urubanza ruzasomwa tariki 5 Ugushyingo 2020, saa Munani.

Nkubili Alfred yasabye Urukiko kurekurwa kubera ko arembye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .