Umunyemari Nkubiri yasabiwe gufungwa imyaka 6, "vouchers" zirarikoroza

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Mata 2021 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ko mu gihe Alfred Nkubiri yaba ahamwe n’ibyaha aregwa birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’ubuhemu, yahanishwa igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 4 Frw.

Ibyaha Nkubiri aregwa bifitanye isano na miliyari 2 Frw ashinjwa kunyereza mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda binyuze mu Kigo cye cya ENAS, agahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 20 Mata 2021, Inteko Iburanisha yatangiye iha uruhande rw’abunganira Nkubiri n’Ubushinjacyaha umwanya wo gusobanura bwa nyuma ingingo zabo kuko nta wundi mwanya uzaboneka.

Nkubiri yasabye Ubushinjacyaha bwamushinjaga guhimba urutonde rw’abahawe ifumbire kandi bitarabaye kuzazana ‘vouchers’ kuko ngo ari zo zakwerekana mu by’ukuri abahawe ifumbire n’abatarayihawe.

Ati “Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nizane izo vouchers kuko irazifite kandi turabizi neza ko bazifite. Ntibagore urukiko, nibazane izo voucher, bafashe urukiko.”

"Icyo nashakaga kubabwira kimwe naracyanditse, ni ku kibazo cyo guhimba inyandiko mpimbano. Umuntu wari guhabwa ifumbire ibyari mu masezerano nibyo twagendeyeho. Voucher zari zihari nizo zagendeweho. izo voucher zibonetse tukazivugaho nizo zakurwaho urujijo."

Izi voucher uruhande rwa Nkubiri ruvuga ngo ni inyemeza nkunganire yahabwaga umuturage wunganiwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Umunyamategeko wa Nkubiri yavuze ko kuba Minagri yazana izi voucher byagaragaza umubare wa nyawo wabahawe ifumbire kandi bigakuraho urujijo ku bivugwa ko hari abahawe ifumbire badafite voucher.

Ubushinjacyaha bwavuze ko niba izi voucher ari ngombwa muri uru rubanza buzasaba Minagri kuzitegura.

Inteko iburanisha yanzuye ko iyi ngingo ya voucher nayo izasuzumwa ikazavugwaho mu isomwa ry’umwanzuro w’urubanza.

Indi ngingo yagarutsweho ni iy’inyandiko mpimbano y’urutonde ruriho abantu Ubushinjacyaha buvuga ko Nkubiri Alfred yahimbiye imikono. Ubushinjacyaha bwavuze ko Nkubiri yahimbiye imikono abantu 36 yemeza ko batishyuye ifumbire kandi barayimwishyuye akayinyereza.

Abunganizi ba Nkubiri babajije Ubushinjacyaha niba abo bantu 36 bahagarariye abantu bose bahawe ifumbire cyangwa niba ari bo gusa, buvuga ko ari bo bwabashije kubaza babuha ubuhamya.

Mu iburanisha riheruka abunganira Nkubiri bari bagaragaje ko bafite imbogamizi yerekeye ubuzime bw’icyaha, aho berekanye ko icy’inyandiko mpimbano cyashaje kuko kirengeje imyaka itatu.

Mu iburanisha ryo ku wa 24 Werurwe, 2021, abunganira Nkubiri kandi bari basabye urukiko ko hakwifashishwa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso Bishingiye Ku Bumenyi n’ubuhanga Bikoreshwa mu Butabera, igasuzuma niba imikono ivugwa koko yarahimbwe.

Ubushinjacyaha bwasabiye Nkubiri igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 4 Frw. Uyu munyemari we yakomeje gusaba kugirwa umwere kuko ibyaha akurikiranyweho nta gaciro bifite.

Nyuma yo kumva impande zombi, Inteko iburanisha yanzuye ko izatangaza icyemezo cyayo ku wa 19 Gicurasi 2021, saa 15:00.

Ubushinjacyaha bwasabiye Nkubiri gufungwa imyaka itandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .