Yabivugiye mu nama ya y’Umuryango Africa Soft Power yateraniye i Kigali mu Rwanda kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2024, ikaba ihurije hamwe abayobozi Nyafurika b’ibigo n’inzego zinyuranye bavuga rikumvikana bari mu ngeri zose haba mu bukungu, politike, ubucuruzi n’izindi.
Iyi nama igamije kwiga ku buryo Abanyafurika basuzumira hamwe imbogamizi zikiboshye uyu mugabane mu gutuma utagira ijambo ku rwego rw’Isi kandi wifitemo ubushobozi. Ni ijambo wagira bidasabye intambara cyangwa izindi ngufu ahubwo hakoreshejwe ibindi nk’ubucuruzi, siporo, ubukerarugendo n’ibindi ari byo byitwa ‘soft power’.
Nkiru Balonwu yavuze ko nk’abatuye Umugabane wa Afurika, basabwe gufata iya mbere mu kugaragaza isura nyayo y’uyu mugabane kuko akenshi Uburengerazuba bw’Isi buwugaragaza nk’ahantu h’ibibazo gusa nyamara ufite ibyiza byinshi wagaragaza kandi bikanawukungahaza biramutse bibyajwe umusaruro.
Yatanze urugero ku itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi aho rikunda kugaragaza Afurika nk’Umugabane w’ibibazo gusa kandi ko ibyo biterwa n’uko Afurika idafata iya mbere yo kubara inkuru zayo.
Ati “Nk’Abanyafurika rero, dufite inshingano mu by’ukuri yo kubara inkuru zacu mu buryo butandukanye n’ubwo kandi bwiza. Yego haracyari imboganizi ariko hari n’amahirwe dufite.”
Akomoza ku bushobozi uyu mugabane ufite yagize ati “Turakomeye, tuzi gukina umupira w’amaguru, tuzi ibyo siporo imariye Amerika, tubona ibyo Premier League n’umupira w’amaguru muri rusange bimariye u Burayi, ariko se irushanwa rihuza Abanyafurika riri he?"
Uyu Muyobozi yibajije icyo kibazo ariko atanga n’umukoro ku bayobozi ba Afurika ko impano zihari ahubwo habura ko za Leta z’ibihugu zifatanyije n’abikorera zishora mu guteza imbere izo mpano ngo na zo zizamure urubyiruko Nyafurika.
Umuyobozi w’Ishami ry’ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Rugwizangoga Michaella yagaragaje ko iyi nama nyafurika ari umwanya mwiza wo kugaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bikorwa by’iterambere bizamura izina ryarwo ku ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati “Kwakira iyi nama i Kigali nk’Umujyi w’intangarugero muri Afurika ni iby’ingirakamaro cyane. Ni urubuga rwiza rwo kugaragaza ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere uburinganire, ikironabuhanga, ubugeni, umuco n’ibindi. Ni n’umwanya mwiza kandi wo kwigira ku bandi banyafurika bagenzi bacu”.
Yavuze kandi ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bamenye ibyiza bafite ndetse n’uruhare rwabyo mu kubahesha agaciro.
Rugwizangoga yavuze kandi ko igihugu kimaze gutera intambwe igaragara mu guha imbaraga abagore no mu mirimo yakorwaga n’abagabo cyane nka siporo ndetse n’ibindi aho batinyutse kubikora kubera kuko hashyizweho ingamba zinyuranye zo kubatinyura.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!