Iki gikorwa cyatangijwe kuwa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2023, ku cyicaro cy’Umurenge wa Gahanga.
Itangizwa ry’iyi gahunda yiswe "Niture u Rwanda" ryabimburiwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gupima ibiro no kugaburira abana 27 bo muri uyu murenge wa Gahanga bagaragaweho igwingira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, yavuze ko iyi gahunda bayitezeho gukura abana 27 mu mirire mibi.
Yavuze ko aba bagore biswe Abiru kugira ngo ababyeyi bafite abana bagwingiye bajye babisanzuraho, bababwire ikintu cyose cyerekeye abana babo kandi banumve ko batazajya babataranga.
Yagize ati "Ni ukugira ngo ababyeyi bafite abo bana barebe ko babazahura ariko banashyiraho uburyo bw’uko nta mwana uzongera kugwa mu mirire mibi kandi bikorwe mu midugudu itandukanye harebwa ababyeyi bajijutse kandi bafite ubushobozi n’ubushake, tubahuza n’abagore bafite umwana ufite ibyo bibazo cyangwa uwo tubona bishoboka ko yazajyamo, bamubere umujyanamana n’umunyamabanga, noneho bajye bamubwira impamvu ibitera. Ni yo mpamvu twabise Abiru kuko bazajya bumva ko batabatanga."
Rutubuka yongeyeho ko ibi bizakemura ikibazo cy’igwingira, anashimangira ko aba bana bazajya banakurikiranwa mu myigire yabo kugeza bakuze.
Umubyeyi witwa Mugwaneza Francoise wagizwe umwiru, yavuze ko bahisemo iyi gahunda kugira ngo u Rwanda nk’igihugu cyabareze kikanabakuza nticyizigere cyigaragaramo igwingira mu bana.
Ati "Twahisemo guherekeza imiryango ifite abana bafite igwingira kugira ngo tubaherekeza muri urwo rugendo rwo gusesengura impamvu yatumye bajya muri iyo mirire mibi bityo tubabera abajyanama n’abunganizi kugira ngo babashe gusohoka muri iyo mibereho."
Mukankundiye Cecile ufite umwana wagwingiye yavuze ko bishimiye ko bashyiriweho abantu bazajya bakurikirana ubuzima bw’abana babo kuko bizajya bibahwitura nabo bakabitaho birushijeho.
Yagize ati "Ubusanzwe umwana wanjye nakundaga kumuha isosi numva ko ihagije kubera ko ariyo akunda ariko baje kutujyana baraduhugura batwigisha uko bategura indyo yuzuye ndabimenya, rero nanjye nabonye ko iyi gahunda y’abiru ari igisubizo cyane kuri twe nk’ababyeyi bazinduka ntitubashe kwita ku bana cyane cyane ko hari n’igihe bazajya baduhamagara batubaze impamvu abana bameze gutyo ndetse dushobora kujya tubabwira ngo babadukurikiranire igihe tudahari."
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’Imibereho y’abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko Umujyi wa Kigali, uri mu bukangurambaga bw’isuku n’imirire mibi n’igwingira kandi byose bifite aho bihurira.
Ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS, bwagaragaje ko abana 33% mu Mujyi wa Kigali bafite ikibazo cy’igwingira ndetse mu Karere ka Kicukiro 10,7% ari bo bagwingiye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!