NIRDA yibukije abatunganya umusaruro ukomoka ku nka kwihutira gusaba ubufasha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Gashyantare 2020 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), kirashishikariza ba rwiyemezamirimo batunganya umusaruro w’ibikomoka ku nka n’abafite udushya twafasha kongerera agaciro uwo musaruro gusaba ubufasha bwo kugura ibikoresho bigezweho.

NIRDA yatangije gahunda yiswe “Cow in the Car” igamije gufasha inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku nka, kuwongerera agaciro mu bwiza no mu bwinshi hagamijwe kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda no guha inka agaciro igihe itakiriho.

Ni gahunda inyura mu ipiganwa aho abafite ibyo bikorwa basaba ubufasha banyuze ku rubuga rwa NIRDA: www.nirda.gov.rw bakuzuza ibisabwa hanyuma itsinda ry’inzobere rikazareba abafite ibikorwa byafasha kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibikomoka ku nka.

Gahunda yo gusaba ubu bufasha binyuze mu ipiganwa izarangira kuwa 10 Gashyantare 2020

Umuyobozi w’agateganyo wa NIRDA, Mukeshimana Claire, avuga ko iyi gahunda igamije guteza imbere inganda zo mu Rwanda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku nka utari amata n’inyama nk’uko ari byo abantu benshi bazi ko bikomoka ku nka gusa.

Avuga ko NIRDA ifatanyije na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), bizafasha abazatoranywa muri aya marushanwa kugura ibikoresho bigezweho ku nguzanyo idafite inyungu ntinasabe ingwate.

Mukeshimana avuga ko ibi bizatuma umusaruro w’ibyo bakora wiyongera mu bwinshi no mu bwiza.

Ati “Turifuza gukoresha ubumenyi n’ikoranabuhanga tukabyaza umusaruro ibikomoka ku nka bitari inyama n’amata. Turashaka gufasha inganda n’abikorera bafite udushya muri uru ruhererekane kubyaza inyungu ibikomoka ku nka byose,”

Avuga ko nk’impu, amagufwa, amahembe, ubwoya, ibinono, amaraso, amase n’ibindi bitandukanye bishobora kubyazwa umusaruro bigatuma inka ikomeza kugira agaciro n’igihe itakiriho.

NIRDA kandi izafasha abazatoranywa kubona amahugurwa mu kunoza ubucuruzi, kwamamaza ibyo bakora no gukoresha ikoranabuhanga ry’ibikoresho bigezweho.

Abasaba ubufasha ni inganda cyangwa ibigo bimaze imyaka itatu bitunganya umusaruro mu ruhererekane rw’ibikomoka ku nka nk’amabagiro, amakaniro, abatunganya impu, ubwoya, ababyaza umusaruro amahembe n’ibindi.

Abandi ni abafite udushya babyazamo ibicuruzwa bafite imishinga cyangwa ubucuruzi bwanditse.

Abafite ibibazo cyangwa bashaka ubusobanuro bwimbitse bahamagara ku murongo utishyurwa ariwo 1055 cyangwa bakandikira NIRDA kuri [email protected]

Bashobora kandi kugana aho ikorera mu nyubako ya City Tower mu igorofa rya Karindwi na 13 bagafashwa.

Abatunganya umusaruro ukomoka ku nka bibukijwe gusaba ubufasha kuko hasigaye iminsi itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .