NIRDA yatangije uburyo bushya bwo gushaka ibisubizo ku bibazo biri mu rwego rw’inganda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Nzeri 2019 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda mu Rwanda [NIRDA], ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere mu Rwanda, UNDP, batangije amahugurwa y’iminsi itatu ku rubyiruko rufite imishinga itanga icyizere cyo gusubiza bimwe mu bibazo bikibangamiye urwego rw’inganda mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019, nibwo hatangijwe ubu buryo bushya bwo gutoranya imishinga y’urubyiruko yiganjemo ikiri ibitekerezo ariko bitanga icyizere cyo kuzavamo ibigo n’inganda zikomeye igihe habaho kuyikurikirana ikiri hasi.

Imishinga 37 yatoranyijwe mu igera kuri 400 yari yandikishijwe yahize indi mu kugaragaza ko ishobora gutanga igisubizo nibura kimwe mu bibazo bicyugarije urwego rw’inganda mu Rwanda. Ba nyirayo bateraniye i Kigali mu mahugurwa agamije kubafasha kunoza imishinga yabo, uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa no kuyishakira abaterankunga.

Aya mahugurwa aratangwa n’impuguke mubyo kunoza no gucunga imishinga, zo muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda ndetse n’abaturutse muri UNDP.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michael yavuze ko iki gikorwa kitezweho kuzana ibisubizo kuri bimwe mu bibazo bikiri mu nganda z’u Rwanda.

Yagize ati “Turimo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kandi ibibazo tugihura nabyo ni ubwinshi n’ubwiza bw’ibyo dukora, kuba hatekerejwe amahugurwa nk’aya ni byiza kugira ngo abanyarwanda bahugurwe cyane cyane abakiri bato bafite umuhate wo guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Biteganyijwe ko mu gusoza aya mauhugurwa hatazatangwa ibihembo ku matsinda arindwi ya mbere aho irya mbere rizahabwa miliyoni 2Frw mu gihe akurikira yose azajya ahabwa imwe.

Bamwe mu bari guhugurwa baganiriye na IGIHE bavuze ko ari amahirwe adasanzwe babonye kandi biteguye kugaragaza imishinga yabo kugira ngo bahabwe ubufasha bujyanye n’inama ndetse n’ubujyanye n’amafaranga aho bibaye ngombwa.

Ayihanganye Livingston wiga muri Kepla yavuze ko “Yizeye guhugurwa ku buryo bwo gushyira mu bikorwa umushinga we witwa ‘New Beginning’ wo kubungabunga ibidukikije akoresheje imirasire kugira ngo atange ibisubizo ku banyeshuri bo mu cyaro bagorwa no kwigira ku dutadowa kandi twangiza ubuzima bwabo.”

Uwamariya Geneviève wiga Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri IPRC Tumba yavuze ko yifuza guhugurwa uko yashyira mu bikorwa umushinga we wo gutara ibitoki hifashishijwe imashini.

Avuga ko ubu buryo bushobora gutanga igisubizo kuko umuntu ashobora gushyira ibitoki mu mashini noneho akajya agenzura akamenya ubushyuhe cyangwa ubukonje ibitoki bigezeho noneho byashya ya mashini ikabikumenyesha nabwo, ikindi kandi ngo ibitoki bishobora kumara iminsi itanu cyangwa ine bitewe n’ubushyuhe washyizemo.

“Ubusanzwe urebye henshi baracyakoresha uburyo gakondo bwo gufata shitingi bagatwikira ibitoki bakabyegeranya cyane kugira ngo bamenye ko byahiye baraza bagakuraho shitingi, ariko kandi banabishyira mu butaka aho imvura ishobora kurwa bigatema. Urumva rero gukoresha imashini ni igisubizo kirambye.”

NIRDA itangaza ko indi mishinga itazabasha gutoranywa ngo ba nyirayo bahabwe ibihembo n’amahugurwa, izabikwa ikazifashishwa umwaka utaha cyangwa ba nyirayo bakagirwa inama z’uko bashobora no kuyigurisha n’abafite inganda zateye imbere bakayishyira mu bikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ikigambiriwe atari amarushanwa ahubwo bifuza ko urubyiruko ruzana ibitekerezo byarwo by’umwihariko ibyibanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga udushya tw’ibyakorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Twasabye urubyiruko rufite ibitekerezo, kubituzanira ngo turebe niba hari uburyo byabyazwa umusaruro, icyo tugamije ni ukureba uko twakoresha ikoranabuhanga mu buryo bushya budasanzwe buba n’ahandi ku Isi. Aya mahugurwa icyo agamije si ukugira ngo bigane ibikorerwa ahandi ahubwo dushaka ko bahanga ibishya byakorerwa mu Rwanda.”

Biteganyijwe ko abazahugurwa nyuma yo kumara amezi atandatu mu kigo cyabigenewe bashobora guhitamo gutangiza inganda ku batarabikora ndetse n’abasanzwe bazifite bakabasha gukoresha ubwo bumenyi n’ubushobozi mu kuziteza imbere.

Abitabiriye aya mahugurwa biganjemo abanyeshuri bo muri za kaminuza
Urubyiruko ruri guhugurwa ku buryo bwo kunoza imishinga yarwo
Uwamariya Geneviève afite umushinga uzatanga igisubizo ku bahinzi b'urutoki bagikoresha uburyo gakondo mu gutara ibitoki
Ayihanganye Livingston ufite umushinga wo kurengera ibidukikije no gushaka ibisubizo ku banyeshuri bo mu cyaro bigira ku dutadowa
Umuyobozi w'Ishami rya Loni rishinzwe iterambere mu Rwanda (UNDP), Stephen Rodriques, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda,Sebera Michael, yavuze ko iyi gahunda yitezweho gutanga umusaruro ku iterambere ry'inganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza