NIRDA yatangije gahunda yo gufasha inganda zikora ibiryo by’inkoko n’ingurube

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyatangije gahunda y’ipiganwa (Open Calls Program) ku nganda z’abikorera zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku nkoko n’ingurube hagamijwe kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibyo zikora.

Izindi nganda zizafashwa kubona ubufasha ni izikora ibiryo by’amatungo y’inkoko n’ingurube hagamijwe kubona ibiryo by’amatungo bihagije kandi byujuje ubuziranenge n’intungamubiri bitewe n’ingano y’amatungo.

Ni gahunda y’ipiganwa yitwa Open Calls Program aho NIRDA yahisemo gufasha abikorera muri ibi byiciro aho abikorera basaba ubufasha binyuze ku rubuga rwa NIRDA (https://www.nirda.gov.rw/home/). Gusaba ubufasha bizarangira ku itariki ya 30 Ugushyingo 2020.

Abapiganwa bahabawa ibikoresho nk’imashini zikoresha ikoranabuhanga rigezweho ku nguzanyo yishyurwa nta nyungu ndetse nta n’ingwate isabwa ngo uyihabwe.

Iyi nguzanyo itangwa ku bufatanye na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD).

Abatsinze kandi ipiganwa rya Open Calls bahabwa amahugurwa atandukanye mu gukoresha izi mashini, amahugurwa mu icungamari no kumenyekanisha ibyo bakora ndetse n’ubujyanama mu bucuruzi n’ibindi nk’uko NIRDA ibitangaza.

Kuri iyi nshuro NIRDA izafasha inganda z’abikorera bazatsinda ku nkunga y’u Bubiligi binyuze mu kigo cy’Ababiligi cy’Iterambere – Enabel.

Ubushakashatsi bwakozwe na NIRDA bwagaragaje ko ibikomoka ku nkoko n’ingurube mu Rwanda bikiri bike kandi bidakorwa mu buryo bunoze bitewe no kubura ubushobozi nk’amabagiro agezweho, aho inyama zitunganyirizwa n’aho zibikwa mu buryo bukonjesha n’izindi mbogamizi.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko aya matungo atabasha kubona ibiryo bihagije bitewe n’uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu kubikora rikiri hasi bigatuma bitaboneka kuko akenshi usanga amatungo agaburirwa ibikorwa mu biribwa by’abantu nk’ibigori, soya, amasaka, ingano n’ibindi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda ubu hari ingurube zisaga miliyoni n’inkoko zisaga miliyoni eshanu.

Gusa ngo abakora ibiryo by’ayo matungo bose nta mashini zigezweho bafite, icyakora ngo hari 33% bakoresha uburyo bwa gakondo bagakora ibiryo by’amatungo ariko ubuziranenge bwabyo burakemangwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yavuze ko uko ibiryo by’amatungo bikorwa mu Rwanda biteye impungenge.

Ati “Usanga habaho gukora ibiryo by’amatungo mu buryo bwo kuvanga ibintu bitandukanye hatabanje kureba ibibigize, itungo bigenewe, n’icyo iryo tungo rizakoreshwa, ugasanga kuba nta koranabuhanga rikoreshejwe, bituma ibiryo by’amatungo bigera ku isoko bidafite ubuziranenge, bidafite ubwiza ndetse bitanahagije.”

Open Calls ni igisubizo

Gahunda ya “Open Calls” igamije gufasha inganda zitandukanye zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku ngurube, ku nkoko ndetse n’izitunganya ibiryo by’amatungo.

Binyuze muri iyi gahunda y’ipiganwa ya Open Calls, inganda zitsinda zisaba ubufasha bwo kubona imashini zigezweho zizifasha gukora ibicuruzwa bigezweho zikongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibikorerwa mu Rwanda.

Izi nganda zifashwa kugura ibi bikoresho ku nguzanyo itangwa binyuze muri Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD), inguzanyo itangwa nta ngwate isabwe kandi ikishyurwa nta nyungu.

Dr Kamana yavuze ko ku bijyanye n’ibiryo by’amatungo igihe inganda zizaba zibonye imashini, zizakora ibihagije kandi byujuje ubuziranenge bigatuma inkoko n’ingurube bikura neza bikazatanga umusaruro uhagije.

Yavuze kandi ko ikindi cyitezwe kuri izi mashini ari uko zizabasha gukora ibiryo by’amatungo mu bindi bintu bitari ibiribwa by’abantu.

Ngo hashobora no gutekerezwa uko hakororwa udusimba tw’inigwahabiri tuzajya tugaburirwa inkoko ku buryo amatungo atazakomeza gucuranwa ibiryo n’abantu ari na byo bituma ibiciro bitumbagira.

Ibindi abatsinda muri Open Calls bahabwa

Uretse guhabwa imashini zikoresha ikoranabuhanga rigezweho harimo n’izikoresha (automated na semi-automated), abatsinda mu ipiganwa rya Open Calls bahabwa amahugurwa yo gukoresha izo mashini, ubujyanama mu bucuruzi, kumenyekanisha ibyo bakora n’ibindi.

Muri Open Calls zabanje, inganda zatsinze mu zikora imyenda (garment firms) ndetse n’izikora inzoga zo mu bitoki (banana wine processing firms) zahawe imashini zigezweho n’amahugurwa ubu zikomeje kugeza umusaruro mwiza kandi mwinshi ku isoko.

Izindi nganda zitunganya umusaruro ukomoka ku mboga n’imbuto ndetse n’ukomoka ku biti, nazo zagiye mu ipiganwa ubu gahunda yo kumenyekanisha izatsinze ngo zihabwe imashini n’ubundi bufasha iri hafi.

NIRDA nk’ikigo cya leta, yiteguye gukomeza gufasha abikorera gutera imbere binyuze muri Open Calls no mu zindi gahunda zitandukanye, nk’uko bitangazwa na Twahirwa Christian, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa NIRDA.

Twahirwa yavuze ko muri Gahunda y’Igihugu y’Imyaka Irindwi na NST1, u Rwanda rwiyemeje guhanga imirimo mishya 214000 buri mwaka kandi ko NIRDA ifite inshingano zo kugira uruhare mu ihangwa ry’iyi mirimo.

Shirimpumu Jean Claude, umworozi wa kijyambere w’ingurube yagize ati “Iyi gahunda ya Open Calls NIRDA ituzaniye ni nziza kuko izafasha inganda kubona imashini zizafasha kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibikomoka ku ngurube no ku nkoko bikaba byinshi ku isoko kandi bihendutse,’’

“Ikindi ni uko nihaboneka imashini zikora ibiryo by’amatungo tuzabona ibiryo bihagije kandi byujuje ubuziranenge bitandukanye n’ubu aho ari ingume,”

Uhagarariye Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez, yavuze ko u Bubiligi bwahisemo gutanga inkunga yo gufasha u Rwanda biciye muri NIRDA kugira ngo izi nganda zitere imbere zikora ibicuruzwa byinshi kandi bifite ubuziranenge.

Yavuze kandi ko biteze ko hazahangwa imirimo mishya myinshi izafasha abanyarwanda gutera imbere ikanateza imbere igihugu muri rusange.

Abakeneye amakuru kuri iyi gahunda bahamagara umurongo utishyurwa 1055 cyangwa bakajya ku cyicaro cya NIRDA mu nyubako ya City Tower mu igorofa rya karindwi.

Abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta bitabiriye ifungurwa ry'amarushanwa agamije gufasha ba rwiyemezamirimo kubona imashini zikoresha ikoranabuhanga rigezweho
Ba rwiyemezamirimo batandukanye biteguye guhatanira inguzanyo z'ibikoresho by'ikoranabuhanga bizabafasha kuzamura urwego rw'imikorere
Enabel yateye inkunga uyu mushinga wo kongera ikoranabuhanga mu nganda zikora ibiryo by'amatungo
Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yavuze ko uko ibiryo by’amatungo bikorwa mu Rwanda biteye impungenge ku buzima bw'abantu
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi mu bworozi no gusakaza ikoranabuhanga yasabye abakora ibiryo by'amatungo kubyaza umusaruro inkunga y'imashini zigezweho bazahabwa inguzanyo itagira inyungu
Umuyobozi wa NIRDA, Twahirwa Christian, ni umwe mu bitabiriye ifungurwa rya gahunda ya Open Calls y'uyu mwaka izibanda ku kongerera inganda ubushobozi mu ikoranabuhanga
Umuyoozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Ubucuruzi n'Ishoramari muri MINICOM, Antoine Kajangwe, yasabye ba rwiyemezamirimo gukoresha neza amahirwe bagiye guhabw
Umuyoozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Ubucuruzi n'Ishoramari muri MINICOM, Antoine Kajangwe, yasabye ba rwiyemezamirimo gukoresha neza amahirwe bagiye guhabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .