NIRDA igiye gutanga inguzanyo idasaba inyungu ku batunganya ibikomoka ku biti

Yanditswe na Habimana James
Kuya 7 Ugushyingo 2019 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda, NIRDA, cyatangije amarushanwa ku batunganya ibikomoka ku biti bashaka ubufasha bwo kugura ibikoresho bigezweho ngo babashe guhangana ku isoko no kongera umusaruro.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 7 Ugushyingo biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 30 Ugushyingo 2019.

Abazatoranywa mu bahatanye NIRDA izabafasha kugura ibikoresho bigezweho ku nguzanyo biciye muri Banki Itsura Amajyambere (BRD), bazahabwa nta ngwate ndetse bayishyure nta nyungu.

Abarushanwa barimo inganda nto n’iziciriritse zimaze imyaka ine zikora kandi zemerewe gukora zinafite aho zikorera, zikaba zifite nibura abakozi barenga 10.

Ubushakashatsi bwa NIRDA bugaragaza ko abakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gutunganya ibikomoka ku biti rikiri hasi, bigatuma iterambere ry’urwo rwego mu gihugu ridatera imbere.

NIRDA kandi igaragaza ko abakoresha ikoranabuhanga rigezweho, ni ukuvuga imashini zihabwa ibyo zikora zikikoresha (Fully automated) muri aka kazi ari 1%, abakoresha imashini zisanzwe zikoreshwa n’abakozi ni 54%, na ho abakoresha imbaraga z’umubiri bakaba bagera kuri 45%.

Mu Rwanda kandi ibigo binini bitunganya ibikomoka ku biti, ni ukuvuga ibifite abakozi barenga 100 ni 1%, ibiri hagati ni ukuvuga ibifite abakozi bari hagati ya 31-100 ni 20%, ibito bifite abakozi bari hagati ya 4-30 ni 39%, ibiciritse bifite hagati ya 1-3 zikaba 40%.

Kuba ikoranabuhanga rigezweho muri uyu mwuga riri hasi, biteza igihombo kuko hari byinshi bitakara, ari nayo mpamvu NIRDA yatangije ubu bufasha ariko buciye mu marushanwa ku buryo abazatsinda, bazagurirwa imashini, bagahugurwa, bakigishwa gucunga umutungo no gukoresha ikoranabuhanga n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ku bufatanye na BRD, uyu mushinga watangijwe mu 2018 ubafasha kugura ibikoresho bigezweho bikoreshwa mu bubazi kandi bitangiza ibidukikije.

Yagize ati “Icyo dushaka ni uko bakoresha ibikoresho bigezweho kandi bifashisha ikoranabuhanga, hazabaho icyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu. Mu cyiciro cya mbere harimo miliyoni 300 Frw ni zo zizajya mu gufasha abikorera ariko hakaba hari n’andi azafasha mu gutanga amahugurwa.”

Avuga ko aya marushanwa agamije gushyira ubu bucuruzi ku rundi rwego, akabafasha gukoresha ikoranabuhanga no guhangana ku ruhando mpuzamahanga.

Gufasha abakora mu bucuruzi bw’ibiti biri muri gahunda z’uko imbaho ziri mu bikorerwa mu Rwanda zigomba gutezwa imbere, ku buryo bizongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ku kigero cya 17% buri mwaka, nk’uko biri muri gahunda z’iterambere z’imyaka irindwi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abakora mu mwuga w’imbaho, Hajj Abdul Karemera, we avuga ko hakiri imbogamizi bahura nazo mu buhinzi bw’amashyamba.

Yagize ati “Hari ikibazo cyo gusanga abantu batazi ubwoko bw’imbuto bagomba guhinga zigendanye n’ubutaka, ikindi ni uko usanga ubutaka bwacu ahenshi ari imisozi, ugasanga ibiti bizatanga imbaho kugira ngo bizahakurire ari ikibazo, hari kandi isarura ry’ibiti ritagena igihe cy’imikurire kuko abashaka imbaho ni benshi, ibi bituma batema ibiti igihe kitageze.”

Muri 2017, u Rwanda rwaguze hanze impapuro, ibintu bikorwamo impapuro n’ibibaho byandikwaho bikoze mu bikomoka ku biti, byose bifite agaciro ka miliyoni $34.7, asaga miliyari 31 Frw.

Abatunganya ibikomoka ku biti bitabiriye iyi nama yanatangirijwemo gahunda y'amarushanwa
Iyi nama yabereye muri Lemigo Hotel
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu muri Ngoma, Mapambano Nyiridandi, yavuze ko hakwiye kurebwa uko bimwe mu biti bivanwa hanze byaterwa mu Rwanda
Sayinzoga agaragaza ko ibikomoka ku biti bigomba kuba kimwe mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga bigafasha mu iterambere ry'igihugu
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko abazatsinda bazahabwa inguzanyo badasabwe ingwate kandi nta nyungu bazayitangaho
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abakora mu mwuga w’imbaho, Hajj Abdul Karemera, yavuze ko mu mbogamizi zituma umusaruro uba muke ari ibiti bisarurwa bikiri bito

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .