Yatangaje ko impamvu rugomba kwibanda ku mateka yo mu myaka 30 ishize ari uko ari yo ruzi neza kurusha uko rwakwibanda ku mateka yo hambere rutazi neza kuko rutayabayemo.
Ni umukoro yahaye urubyiruko rwari ruteraniye i Kigali ku wa 25 Werurwe 2025. Yaruganirizaga ku mateka yaranze u Rwanda. Ni mu gikorwa cyiswe ‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe’ kibera hirya no hino mu gihugu.
Ni igikorwa cyabereye muri Lycée de Kigali gihuriza hamwe urubyiruko ruhagararariye urundi mu nzego zitandukanye rwo mu Mujyi wa Kigali, no mu turere twa Bugesera, Kamonyi na Muhanga.
Minisitri Dr. Bizimana yasobanuriye urwo rubyiruko amateka yaranze Igihugu by’umwihariko inkomoko y’ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’irindi vangura rikigaragara uyu munsi hamwe na hamwe mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Yasobanuye uburyo amateka yo kwicamo amoko y’Ababiligi ari yo yashibutsemo amako atatu: Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, mu gihe bakolonizaga u Rwanda kandi bakumvisha Abanyarwanda ko ayo moko nta kintu na kimwe ahuriyeho.
Icyakora kuko ayo mateka abenshi mu rubyiruko batayasobanukiwe bihagije kuko kuyabigisha bigikomeje, yarusabye kwibanda ku ntambwe Igihugu kimaze gutera kuko yo bayibona neza.
Yabwiye urubyiruko ko rudakeneye kwirirwa rushakisha amateka ngo ruhangane n’abagoreka y’u Rwanda ahubwo ibyagezweho ari byo rugero rwiza rukwiye kwifashisha rwereka ukuri abashaka gusenya Igihugu.
Ati “Nimuvuge uko u Rwanda rw’ubu rumeze, uko Mituweli igera kuri bose, amashanyarazi na Girinka n’izindi hagunda zose ziteza imbere Abanyarwanda.”
Yaberetse ko ibyo bizacecekesha abasebya u Rwanda kuko batarubamo ndetse binibutse n’abarubamo bayobye bafite imitekerereze mibi ko babeshya ndetse bazi ukuri nubwo baba bigiza nkana.
Ati “Nimubereke ukuri kw’imiyoborere y’u Rwanda kuko ibyo ntibikeneye amateka. Amateka muyaharire abakuru igihe hari ibyo mukeneye gusobanuza mwegere umukuru mumubaze. Ariko nimuvuge u Rwanda muzi, u Rwanda mubona rwanyu kandi rwacu.”
Harerimana Thierry wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo yagize ati “Nk’urubyiruko tuba twaje duhagarariye abandi twiyemeje ko tugiye kubasobanurira bakamenya aya mateka kuko hari ibyo badasobanukiwe. Tuzagera no ku babyeyi bacu kuko batubwira ngo tujye tubumva ariko na twe tugire ibyo tubabwira twigishijwe.”
Rubyiruko Menya Amateka yawe ni gahunda ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ibera mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho urubyiruko ruhurizwa hamwe rukaganirizwa amateka yaranze u Rwanda n’icyo rukwiye kuyigiraho.
Minubumwe igaragaza ko kuba Abanyarwanda benshi bari munsi y’imyaka 30 bagize 65.3% n’abari munsi y’imyaka 40 bagize 70%, ari yo mpamvu abakiri bato bagomba gusobanukirwa aho Igihugu cyavuye n’aho kigana bityo bakamenya uruhare rwabo mu kugiteza imbere.











Amafoto: Munyemena Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!