Ibi byabereye muri Leta ya Ondo iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Byemezwa ko bamwe muri bo bari bahamaze amezi arenga atatu.
Amakuru dukesha BBC avuga ko benshi muri abo bantu bari barasabwe kuhategerereza igaruka rya Yesu muri Mata, ndetse hari bamwe bari barataye ishuri kugira ngo bazashobore kumwibonera agarutse.
Igikorwa cyo gusaka uru rusengero cyabaye nyuma y’uko umubyeyi w’umugore avuze ko abana be babuze, agaragaza ko atekereza ko bari muri urwo rusengero.
Polisi ivuga ko irimo gukora iperereza ku gicyekwa ko ari ugushimuta abantu mu kivunge, nyuma yuko isatse urusengero uru rusengero rwa Whole Bible Believers’ Church, ruri mu gace ka Valentino, mu Mujyi wa Ondo.
Kugeza ubu umupasiteri wo muri iri dini, David Anifowoshe, n’umwungirije, batawe muri yombi, mu gihe abari bari muri urwo rusengero bajyanwe n’ubuyobozi ngo bitabweho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!