00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Inzara yaba ivuza ubuhuha kubera guta agaciro kw’ifaranga

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 22 May 2024 saa 10:36
Yasuwe :

Ubukungu bwa Nigeria bukomeje kujya mu kaga kubera guta agaciro gukabije kw’ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu (naira), ku buryo bamwe mu Banya-Nigeria bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gushyira hanze amashusho bagaragaza ko bagabanyije ibyo barya, cyane ko ibiciro bya byinshi mu biribwa by’ibanze byikubye kabiri karenga mu gihe kitageze ku mwaka.

Ibi biri kuba nyuma y’uko muri Werurwe 2023 Bola Tinubu atorewe kuyobora Nigeria agahita ashyiraho impinuka agerageza gusubiza ku murongo ubukungu bw’icyo gihugu, ariko kuva yagera ku butegetsi ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu rikaba rimaze guta agaciro hafi ku kigero cya 30% mu gihe kitageze ku mwaka, ibiri guhungabanya ubukungu bw’inzego zose za Nigeria kubera ukwiyongera gukabije kw’ibiciro ku masoko.

Izo ngaruka kandi ntabwo ziri kugera ku banya-Nigeria bari imbere mu gihugu gusa, kuko ubu na bamwe mu banyeshuri bo muri Nigeria biga muri Kaminuza ya Teesside mu Bwongereza bamaze kubwirwa ko bagomba gusubira mu gihugu cyabo ku bwo kunanirwa kwishyura amafaranga y’ishuri nyuma yo guta akaciro kw’ifaranga rya Nigeria.

The Guardian yatangaje ko ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwamaze kubatangaho raporo mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza, ndetse ko na ‘visa’ zabo zamaze guteshwa agaciro ku buryo batazemererwa kuguma mu Bwongereza.

Ibi byateye uburakari bukabije abo banyeshuri bakora imyigaragambyo bashinja Kaminuza ya Teesside kutabafasha uko bikwiye, dore ko hari abari bamaze kwishyura make ku mafaranga y’ishuri ndetse bakaba baniteguraga gusoza amasomo yabo vuba ariko bikaba byateshejwe agaciro.

Ubusanzwe Kaminuza ya Teesside ikora mu buryo butandukanye n’izindi mu Bwongereza kuko yemerera abanyeshuri kuba bakwishyura mu byiciro mu gihe bagaragaza ahantu hazwi hazajya bakura amafaranga.

Gusa Leta y’u Bwongereza yatangaje ko ubuyobozi bw’iyo kaminuza ari bwo bufite uburenganzira bwo gufata umwanzuro w’abakomeza kwiga n’abasubizwa iwabo, ariko ko mu gihe ‘visa’ z’abo banyeshuri zamaze guteshwa agaciro batazemererwa kuguma muri icyo gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .