Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2022, Nibishaka yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aburana mu mizi ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Kayove Charles bwavuze ko umwaka ushize, mu bihe bitandukanye Nibishaka yakiriye agera kuri miliyoni 24Frw, ayatse abantu batandukanye abizeza ko azabafasha kubona visa zijya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umushinjacyaha yavuze ko hari abo yabwiraga ko azababonera visa bakajya guturayo ndetse n’abandi bakajyayo kwiga.
Nibishaka kandi ngo yahimbye inyandiko binyuze mu butumire yahaye abantu abizeza ko batumiwe kujya muri Amerika. Ngo byakorwaga hakoreshejwe ‘Email’ ye.
Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko Nibishaka yahinduye itariki n’ahantu yagombaga kujya binyuze mu ruhushya rw’ubutumwa bw’akazi yari yahawe, ahita yerekeza muri Kenya nyuma yo kumenya ko ubutabera bushobora kuba burimo kumukurikirana.
Urwo ruhushya yari afite ntabwo rwari urwo kujya muri icyo gihugu ahubwo ngo icyo yakoze ni uguhindura akerekeza muri Kenya aho kujya aho yari yoherejwe nk’ugiye mu butumwa bw’akazi.
Ubusanzwe abayobozi cyangwa abakozi bo mu myanya yo hejuru muri leta, iyo bagiye kujya hanze y’igihugu mu butumwa bw’akazi basaba uruhushya Minisitiri w’Intebe ariko , Nibishaka ngo ntabwo ariko byagenze.
Umushinjacyaha yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya ibyaha Nibishaka maze agakatirwa igifungo cy’imyaka itanu ndetse agatanga n’ihazabu ya miliyoni 3Frw.
Yavuze ko igihano Ubushinjacyaha bwasabiye Nibishaka ari gito kubera ko atigeze agora ubutabera kuva yanatabwa muri yombi.
Uregwa yemera ibyo ashinjwa agasaba imbabazi avuga ko ataje imbere y’urukiko kwiregura ahubwo yazanywe no gusaba imbabazi ndetse akaba yasubikirwa igihano kugira ngo abashe kwishyura abantu bari baramuhaye amafaranga abizeza kubajyana muri Amerika.
Nibishaka kandi yavuze ko abo bantu bamusabaga ubufasha kubera ko bari bazi ko hari abandi yagiye afasha kubera ko mbere yigeze kuba muri Amerika.
Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza wari uyoboye Inteko Iburanisha yanzuye ko imyanzuro y’Urukiko kuri uru rubanza izasomwa ku wa 14 Ukuboza 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!