Nibamureke uyobora abacuruza indirimbo zihimbaza Imana azaburana afunzwe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Ukwakira 2019 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye gufungwa by’agateganyo, Umuyobozi wa Unity Gospel Music Company, Nibamureke Valens, ushinjwa ibyaha birimo ivangura no gukangisha umuntu ko azamugirira nabi.

Nibamureke uyobora ishyirahamwe ricuruza umuziki w’abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, yatawe muri yombi tariki 9 Nzeri 2019 ashinjwa ibyaha bishingiye ku magambo yabwiye Murwanashyaaka Faustin, ko ari ‘Umuhutu w’Igitera, ukwiye gupfa’.

Ku wa 25 Nzeri 2019, nibwo yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, ubushinjacyaha buvuga ko bumukurikiranyeho ibyaha bikomeye birimo kuvogera urugo rw’umuntu, gukoresha ibikangisho byo kuzagirira nabi Mu ivangura no gukurura amacakubiri, itwara n’ifungirana ry’umuntu ritemewe n’amategeko.

Kuri uyu wa Mbere, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwemeye ubusabe bw’Ubushinjacyaha maze rukatira Nibamureke igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, ahabwa iminsi itarenze itanu yo kuba yajuririye iki cyemezo, ni ukuvuga ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

Mu iburanisha riherutse, Nibamureke yari yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa avuga ko bishingiye ku mugambi wacuzwe na Murwanashyaka n’abayobozi ba United Street Promoters yo icuruza umuziki usanzwe.

Umushinjacyaha bwavuze ko ubuhamya bw’ababajijwe ndetse n’ibyavuzwe n’urega bigaragaza ko hari ibihamya by’uko ibi byaha byose Nibamureke yabikoze cyane ko na Murwanashyaka urega yageze n’ubwo yandika yishinganisha ku nzego z’irimo Umukuru w’Igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza