Amashusho yashyizwe ku rukuta rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, agaragaza Museveni ari kuganira n’urubyiruko, akarubwira ko rukwiriye gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guhuza Afurika, rukareka ibintu birutesha umwanya.
Ati “Mwebwe abakiri bato, mukwiriye gushyira imbaraga mu kwihuza kwa Afurika. Ibintu turimo muri iki gihe, by’umupira w’amaguru, hari umuntu wambajije ati ni iyihe kipe ufana? Uribaza ibyo bintu? Ngo ni iyihe kipe y’i Burayi ufana? Ndamubaza nti ibyo ni ibiki? Ati hari amakipe, nti ni ayahe? Ati hari Arsenal… rwose mumbabarire.”
Yakomeje agira ati “Nabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko nahagaritse gukina mu 1966. Rero niba ntashobora gukina umupira w’amaguru njye ubwanjye ni gute nareba umupira w’abandi bantu?”
Yakomeje avuga ko abantu basigaye bata umwanya muri ayo magambo, ntibarebe ahazaza habo.
Arsenal ni yo kipe yo mu Bwongereza ikunzwe kurusha izindi muri Uganda. Ni mu gihe kandi Shampiyona yo mu Bwongereza ikunzwe ku rugero rwo hejuru, aho abantu bateranira mu tubari, mu nzu z’imikino n’ahandi bari kureba imikino yayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!