00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni uwuhe musaruro w’Ishuri ryigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kaminuza y’u Rwanda?

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 11:47
Yasuwe :

Mu 2019, nibwo Ishuri ryigiza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubushakashatsi bwayo ryatangiye gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barangije amasomo muri iryo Shuri, bamwe bahita batangira gukorana n’ibigo bisanzwe bikora ako kazi mu gihugu.

Muri uwo mwaka, iri Shuri ryasohoye abanyeshuri 102, risohora abandi 74 mu mwaka wakurikiyeho, mu gihe ryitegura gusohora abandi banyeshuri 38 muri uyu mwaka.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyubahirizwa ry’Amategeko n’Ubugenzuzi bw’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Kigo gishizwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Dushimimana Narcisse, yavuze ko iri shuri ryazamuye urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko abavuye mu ishuri bacukura kinyamwuga.

Ati “Ibi tubibonamo nk’igisubizo kubera ko [twahoranye] ikibazo cy’uko abakora ubucukuzi babukoraga kubera ko babukunda ariko hari ubumenyi babura kuko hari ibyigwa mu mashuri baba batazi. Tubona ko kuva abavuye mu ishuri batangira kugera mu kazi, hamaze kugaragara impinduka kuko nk’abantu baba barabyize bacukura neza bakurikije inyigo iba yarakozwe.”

Mu kwizihiza icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubushakashatsi byayo muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Digne Edmond Rwabuhungu, yavuze ko iki cyumweru cyizihizwa mu guhuza abiga n’abakora aka kazi.

Ati “Intego nyamukuru y’iki gikorwa ni uguhuza abacyiga n’umwuga ubwawo. Buri mwaka duhitamo intego, muri uyu mwaka twahisemo intego yo kwiga amabuye y’agaciro akozwe kinyamwuga, akorewe ahantu haboneye kandi hatangiza ibidukikije.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri, Musangwa Regis yavuze ko kwizihiza iki cyumweru bibafasha guhuza ibyo biga n’ibikorwa ku isoko.

Ati “Iki cyumweru kidufasha kumenya akamaro k’ibyo twize mu ishuri n’icyo bizadufasha tugeze ku isoko ry’umurimo. Kuva iki gikorwa cyatangira twita ku bidukikije, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butanga amafaranga menshi ku Banyarwanda ariko na none hakaba hakirimo ingaruka nyinshi, [twibaza] uburyo twabukora turinze ibidukikije.”

Iri shuri ryatanze umusaruro ufatika kuko kuva ryatangira gushyira abanyeshuri ku isoko ry’umurimo, umubare w’abantu bapfira mu mpanuka zibera mu birombe wagabanutse, aho wavuye ku 116 mu 2018, uba 106 mu 2019 na 20 mu mwaka ushize, nk’uko raporo ya RMB ibyemeza.

Ishuri ryigisha ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ryagabanyije umubare w'impanuka zabonekaga muri uwo mwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .