Ni akazi yatinyutse gukora ubusanzwe kadakorwa n’abakobwa benshi, ahamya ko kamutunze kandi agikomeje urugendo rwo gutera indi ntambwe mu mwuga w’ubushoferi bw’imashini
Yavukiye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ariko ubu akora muri Sosiyete y’Abongereza yitwa PowerM icukura amabuye y’agaciro ya Gasegereti na Coltan mu Ngororero.
Aho akora ni we mukobwa wenyine uhakora akazi ko gutwara imashini, dore ko mu bashoferi bane bazo bakora muri icyo kirombe abagera kuri batatu ari abagabo.
Aganira na IGIHE yavuze ko icyamuteye imbaraga zo kujya gushaka ‘permit’ yo gutwara imashini ari undi mugore ukora ubushoferi muri sosiyete itwara abantu ya RITCO.
Ati “Narebeye kuri mugenzi wanjye w’umudamu watwaraga RITCO ndareba ndavuga nti ‘niba uriya ari umudamu kuki njye bitakunda’. Nagize amahirwe mbona n’ishuri hafi njya kubyiga mbona ndabimenye.”
Nasenge avuga ko ubu atewe ishema n’ibyo akora gusa ko yabanje kugorwa n’abantu bashakaga kumuca intege bumva ko nta mukobwa watwara imashini atwara ariko kuko yakomeje kwigaragaza nk’umuntu ubifitiye ubushobozi bageze aho barabyakira.
Avuga ko mu gutwara iyo mashini ibyo abahungu bakora byose na we abikora kandi ko ari akazi kamuha imibereho ya buri munsi akabasha kwiteza imbere ndetse ko urugendo rwe mu gutwara imashini rugikomeje.
Ati “Ubu maze kubona ‘categories’ ebyiri zo gutwara imodoka ariko ndumva na ziriya ‘categories’ zose zisigaye nshaka kuzigeraho ku buryo na njye mba umukobwa w’icyitegererezo buri wese areberaho.”
Nasenge atinyura bagenzi be abasaba kwigirira icyizere no gutinyuka imyuga imenyerewe kuri basaza babo kuko ubu na bo bishoboka.
Ati “Ku bakobwa birashoboka ikintu cya mbere ni ubushake ukumva ko ikintu cyose ushaka gukora ugikunze. Nta byo kwitinya bisaba kumva ko ikintu cyose umuhungu akora na we yagikora.”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rugaragaza ko magingo aya, abakobwa biga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda bageze kuri 43% by’abayiga bose.
Ni mu gihe mu 2023 umubare w’abakobwa biga ayo masomo wari uri kuri 15%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!