Ni Umunsi w’Urubyiruko! Minisitiri Mbabazi yashimye umusanzu warwo mu kurwanya COVID-19

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 Kanama 2020 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Mu gihe urubyiruko rukomeje kwizihiza umunsi warwo hirya no hino ku Isi, urwo mu Rwanda rwashimiwe umusanzu rukomeje gutanga mu bikorwa bitandukanye bigamije kurwanya no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda urubyiruko rwagiye rugaragara mu bikorwa bigamije kucyirinda no kugihashya, birimo gukora ubukangurambaga no guhanga ikoranabuhanga ryakwifashisha mu bikorwa bitandukanye mu gihe cya guma mu rugo.

Urubyiruko rwamenyekanye cyane muri ibi bikorwa ni urw’abakorerabushake ruzwi nka ‘Youth Volunteers’ kugeza n’uyu munsi rugifasha mu bikorwa byo kwirinda COVID-19 hirya no hino mu gihugu, rukurikirana iyubahirizwa ry’ingamba zashyizweho na Leta.

Kuri uyu wa 12 Kanama 2020, mu gihe Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yazirikanye umuhate waruranze muri ibi bihe bya COVID-19 maze arushimira ku musanzu rukomeje gutanga mu kuyihashya.

Ni ubutumwa Minisitiri Mbabazi yatangiye mu biganiro byahuje urubyiruko rw’Abanyarwanda baba hanze no mu gihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Twabonye urubyiruko rutanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya no gukumira Coronavirus no gukora ubukangurambaga, ndetse no mu gihe cya guma mu rugo wabonaga ruhanga ibihangano byiza. Urubyiruko rwatugaragarije umusanzu ukomeye.”

Yakomeje agira ati “Twagiye tubona urubyiruko rukora imiti yujuje ubuziranenge yo gukaraba no gusukura ahantu muri iki gihe cya COVID-19, hari naho twabonye rutanga ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga ku buryo bifasha abaturage kubona serivisi kandi rukihangira akazi.”

Minisitiri Mbabazi yashimye urubyiruko rwakoze ikoranabuhanga ryafashije bagenzi babo gukomeza gukurikirana amasomo yabo n’ubwo batari ku ishuri ndetse n’abagiye bakora irifasha Abanyarwanda guhaha batavuye aho bari.

Kuri uyu munsi wari wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Njyewe mu kubaka u Rwanda n’Isi”, urubyiruko rw’Abanyarwanda aho ruri hirya no hino rwagize umwanya wo kuganira ku ruhare rufite mu iterambere ry’igihugu n’uburyo rwarushaho kuzamuka.

Uretse ibi uru rubyiruko kandi rwagize umwanya wo gusasa inzobe ruganira ku bibazo n’imbogamizi rugihura nazo ndetse runagira n’umwanya wo gukeburana ku ho rukora nabi cyangwa rukarangwa n’imyitwarire idahesha ishema Umunyarwanda.

Bamwe mu rubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa barimo Agasaro Aurore uri mu Nama njyanama y’Akarere ka Karongi na Mark Gwamaka watangije ‘Walk to remember’ baganirije bagenzi babo ku rugendo banyuzemo biteza imbere.

Si ubwa mbere urubyiruko rushimirwa umusanzu rudahwema kugaragaza muri gahunda zitandukanye z’igihugu dore ko no muri Werurwe rwari ruherutse gushimirwa n’Umujyi wa Kigali kubera umusanzu warwo mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Urubyiruko rw’abakorerabushake “Youth Volunteers” rwatangiye mu 2013, kuri ubu rubarirwa mu bihumbi 300 mu gihugu.

Mu Mujyi wa Kigali habarurwa abagera ku 21 770 ndetse muri rwo 800 nirwo ruri muri gahunda yo kurwanya Coronavirus, urusanga hirya no hino mu masoko, gare no ku byapa bitegerwaho imodoka, rufasha abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary, yashimye umuhate waranze urubyiruko rw'Abanyarwanda mu bikorwa byo guhangana na COVID-19
Urubyiruko rw’abakorerabushake rukorera muri za gare zitandukanye mu Mujyi wa Kigali n'ahandi rukurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .