00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ryari u Rwanda rushobora kwanga ubusabe bw’ibihugu bwo kwakira abimukira?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 July 2022 saa 02:23
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari amahame ntakuka u Rwanda rugenderaho rwemerera ibindi bihugu kurwoherezamo abimukira kugira ngo batarubera umutwaro mu bushobozi buke rufite.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Nyakanga 2022, ubwo yaganiraga na RBA, ku bibazo bitandukanye bigaruka ku buzima bw’igihugu.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yabajijwe ku kibazo cy’amasezerano u Rwanda ruherutse kugirana n’u Bwongereza ku kwakira abimukira bavuye muri icyo gihugu, binjiyeyo binyuranyije n’amategeko.

Ni amasezerano agamije ahanini gushakira umuti ikibazo cy’abimukira bageze mu Bwongereza. Harimo n’impamvu yo guca intege abakomeza kwisuka muri icyo gihugu, bafashijwe n’abantu babambutsa rwihishwa, mu buryo bw’ubucuruzi bw’abantu.

Abimukira ba mbere bagombaga kugera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka ariko byahagaritswe n’urukiko, nyuma y’uko bamwe bagaragaje ko batabyifuza.

Perezida Kagame yabajijwe ku by’ayo masezerano n’uburyo hari bamwe bakomeje kuyanenga, bavuga ko adakwiriye.

Perezida Kagame yavuze ko atari ubwa mbere u Rwanda rwakira abimukira bavuye mu bindi bihugu. Yatanze urugero rw’abo rwakiriye bavuye muri Libya, abo muri Israel n’abo muri Afghanistan.

Ati “Kuri [Libya] nabwiye abantu nti ’u Rwanda rufite ibibazo byinshi ariko twabasha guha aba bantu ubuzima bwiza burusha ubwo barimo’. Twarababwiye ngo twabazana mu Rwanda, tukemerera abandi hirya no hino ku Isi bashobora gufasha kuza kuhabafashiriza. Abashobora kubaha ubuhungiro bazabikora ariko batekanye. Icya kabiri, tuzaha aba bantu amahirwe yo gusubira aho baturutse mu gihe bamaze kubona ko ibyo bashakaga byanze.”

“Icya gatatu, niba nta wifuje kugutwara iwe kandi udashaka gusubira iwanyu twe twakwemerera kuguma hano, ni byiza kurusha kuba muri Libya.”

Yavuze ko byatanze umusaruro kuko abasaga 1000 bamaze kubona ibihugu bibakira hirya no hino ku Isi.

Yavuze ko ubwo bunararibonye ari bwo u Bwongereza bwashingiyeho, busaba u Rwanda kwakira abimukira.

Ati “U Bwongereza bumaze igihe bwugarijwe n’abantu bacuruza abandi nk’ibyo tumaze igihe tubona muri Libya. Hari abantu bamaze igihe bagurisha abandi bakabajyana mu Bwongereza kandi bimaze kuba ikibazo gikura buri munsi.”

Yavuze ko nta kibazo na kimwe biteye u Rwanda mu gihe rubona ko ibyo ruri gukora ari ugutabara ubuzima bw’abantu, kandi bikaba bitarenze amikoro yarwo.

Perezida Kagame yavuze ko hari aho byagera u Rwanda ntirwemere, cyane cyane mu gihe ibyo rusabwa birenze ubushobozi bwarwo.

Ati “Nuza ukatuzanira abantu aha, ukavuga ko uzabitaho nta kibazo dufite. Kutubera umutwaro mvuga ni ukutuzanira umuntu ngo tuzanamwiteho, kuko dusanganywe umutwaro wo kwita ku Banyarwanda.”

Yavuze ko u Rwanda atari rumwe rwa kera rwavugaga ko rwuzuye ku buryo n’abaturage bahunze, ubuyobozi bwavugaga ko batemerewe gutaha kuko ntaho kubashyira.

Ati “Icyo twaje kwiga, nta kibazo kijya cyuzura kuri urwo rugero by’umwihariko ku baturage bacyo […] N’ibindi nibitwegera bikabidusaba, tuzabisuzuma tubyemere mu gihe atari ibigamije kutubera umutwaro.”

Yavuze ko abanenga ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza birengangiza ko icyo ari igihugu kigenga, gifite uburenganzira bwo kugenzura uwinjiramo n’utemerewe.

Ati “Ni ikihe kibazo mu kuba u Bwongereza buvuga ko budashaka ko abantu binjira mu gihugu binyuranye n’amategeko? […] Ibihugu byose byemera abantu ariko bifite ibyo bishingiraho.”

Yakomeje agira ati “Niba abantu bari gukora ubucuruzi bw’abantu babinjiza mu gihugu runaka, icyo gihugu gifite uburenganzira bwo kubihagarika. Abo babinenga bakwiriye gutanga undi murongo ibintu byakabaye bikorwamo.”

Mu gihe u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira, rwanateguye inzu bashobora gutuzwamo zirimo Hope House iherereye mu Murenge wa Kinyinya, Desire Resort Hotel iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo na Hallmark residences iri mu Murenge wa Kanombe, hose ni mu Umujyi wa Kigali.

Ni inzu zigezweho, zifite ibikenewe byose mu buzima bwa buri munsi kuko ziri ku rwego rwa hoteli.

U Bwongereza bumaze igihe buhanganye n'ikibazo cy'abimukira binjira mu gihugu binyuranyije n'amategeko
Inzu za mbere abimukira bazatuzwamo mu Rwanda zamaze gutegurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .