Ni ryari amatafari ya Rukarakara azatangira kubakishwa i Kigali?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Kanama 2019 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA, aheruka gukomorera abantu bifuza kubakisha amatafari ya rukarakara ku nzu zo guturamo, igikorwa cyakirijwe yombi n’abagorwaga no kubona inyubako bafite amikoro aciriritse.

Ayo mabwiriza yasohotse ku wa 1 Kanama 2019, avuga ko amatafari ya rukarakara yemewe kubakishwa inzu z’ubutegetsi, iziturwamo n’iz’ubucuruzi ukuyemo inganda, inyubako zibika ibintu byahumanya n’iz’amavuriro zitageretse cyangwa ngo zigire igice cyo munsi y’ubutaka kandi zikaba zitarengeje ubuso bwa metero kare 200.

Gusa iyo bigeze ku Mujyi wa Kigali, amabwiriza avuga ko Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bishobora kugena ibice byihariye bitemerewe kubakwamo inzu zo guturamo za rukarakara bitewe n’igenamigambi rya buri hantu kandi hakemezwa n’inama njyanama imaze kugirwa inama n’abatekinisiye bashinzwe imiturire.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, ku wa Gatatu yabwiye abanyamakuru ko iyi ngingo igiye gusuzumwa, hakarebwa uduce twakomorerwa ku ikoreshwa rya rukarakara.

Ati “Hari amabwiriza asesenguye y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire. Rukarakara rero bitewe n’Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali uko kimeze, hari igice cy’umujyi, hakaba n’ikindi gice cy’umujyi ariko kikiri icyaro. Ngira ngo ni ibintu abantu bazicara bakareba bitewe n’igishushanyo cyangwa igenamigambi ry’uturere, bakareba aho ayo matafari asa n’aciriritse ashobora gukoreshwa.”

Gusa ngo mu buryo bw’imyubakire iciriritse, uburyo bukwiye kwitabwaho bushobora gutuma abantu batura neza kandi mu buryo buboneye n’ibikorwa remezo bishobora kubageraho mu buryo bworoshye, ni uko abantu bakumva imiturire yo gutura hamwe.

Yakomeje ati “Ni icyifuzo kizarebwa hagendewe ku igenamigambi ndetse n’imiturire bigiye biba muri buri karere.”

Iyi gahunda ya rukarakara birashoboka ko yazumvikana mu Mujyi wa Kigali kuko Umuyobozi wawo wungirije ushinzwe Imyubakire n’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Erneste, ahamya ko aya matafari ya rukarakara “ashobora gukoreshwa” kuko ari umwe mu bakoze inyigo yagejeje kuri aya mabwiriza mashya.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire, RHA, Eric Serubibi, aheruka kubwira The New Times ko hari amabwiriza mashya azasohoka vuba agenga uburyo izi rukarakara zaba zikozwemo n’itaka ryakwifashishwa, kugira ngo hizerwe ko zikomeye.

Ati “Nk’ubutaka bwo muri Nyamagabe ntabwo ari bumwe n’ubwo mu Rugarama (Nyarugenge), bityo rero icyo turimo kugerageza gukora ni ukureba uko twabasha kubyaza umusaruro ubutaka bwose. Hari ubutaka buba burimo ibumba rikeya, ku buryo uba ukeneye kugira ibyo wongeramo kugira ngo ryuzuze ibisabwa.”

Mu mabwiriza agenga imyubakishirize ya rukarakara, havugwamo ko itafari rya rukarakara rigomba kuba ritarengeje santimetero 20 z’ubugari, sentimetero 30 z’uburebure na sentimetero 15 z’ubuhagarike.

Inzu yose yubakishihije rukarakara igomba kuba ifite umusingi wubakishije amabuye hakoreshejwe sima n’umucanga. Iyo fondasiyo igomba kuba itari munsi ya santemetero 40 z’ubujyakuzimu na santimetero 20 hejuru y’ubutaka.

Rukarakara zishobora gutangira kubakishwa mu bice bimwe by'Umujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza