Ni ngombwa ko dufata ingamba zikomeye kandi zihoraho zo kugira isuku– Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Werurwe 2020 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije Abanyarwanda kurushaho kugira isuku, nka bumwe mu buryo bw’ingenzi bufasha mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, gikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye.

Iki cyorezo cyatangiye gukwirakwira mu mpera z’umwaka ushize, magingo aya abarenga ibihumbi 200 bamaze kucyandura ndetse abasaga ibihumbi icyenda bamaze gupfa. Cyageze mu Rwanda kuko abanduye bamaze kuba 11.

Madamu Jeannette yunze ijwi rye mu bukangurambaga bumaze iminsi bwo gukangurira abantu gukaraba ibiganza bwiswe “Safe Hands Challenge”. Yasakaje amashusho ye kuri Twitter nyuma yo kubisabwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Coronavirus byemejwe ko yageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo yatahurwaga ku Muhinde ukorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu.

Ibimenyetso byayo birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo, guhumeka nabi bishobora no gutera umusonga ari na wo ntandaro y’urupfu.

Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye nko mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero avuye mu muntu wanduye Coronavirus, akaza kugera ku mazuru, ku munwa cyangwa amaso y’utaranduye, ari naho yinjirira mu mubiri.

Niyo mpamvu Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Ubwo iyi ndwara yatahurwaga mu Rwanda hahise hafatwa ibyemezo birimo gufunga amashuri n’ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi nk’inama, insengero n’ibindi ndetse abakozi bashishikarizwa gukorera mu ngo aho bishoboka, mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibaye ihagaritse ingendo z’indege rusange ziva cyangwa ziza mu Rwanda mu gihe cy’iminsi 30 uhereye ku wa 20 Werurwe 2020, hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ingenzi ko hafatwa ingamba zikomeye kandi zihoraho zo kugira isuku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .