Ni nde uzabazwa ibikoresho bya Leta byibwe n’ibyangirikiye mu karere ka Rubavu?

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 16 Kanama 2020 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Imyaka ishize ari itatu mu karere ka Rubavu by’umwihariko mu biro by’akarere ndetse no mu mirenge hagaragayemo ubujura bw’ibikoresho bitandukanye ariko hakabura ibimenyetso.

Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko butaraheba ahubwo buhanze amaso ubutabera.

Kuya 11 Mata 2018 Habuze mudasobwa enye mu biro by’igenamigambi(Planing)nuko hafungwa umuyobozi w’iri shami Harerimana Emmanuel Blaise, na Niyonsaba Yvette bakoranaga mu biro bakurikiranyweho kugira uruhare mu ibura rya mudasobwa enye zaburiwe irengero mu biro by’ishami akuriye,Nyuma baje gufungurwa kubwo kubura ibimenyetso.

Tariki 11 Mata 2019 abakozi batatu bakorera mu biro by’ubutaka na DASSO, bafunzwe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha bakurikiranweho ibikoresho byibwe mu biro.

Ibyo bikoresho byibwe harimo mudasobwa zirindwi, ikoranabuhanga rya GPS na Televiziyo yabaga mu biro by’ubutaka.

Abafunzwe icyo gihe ni Niyonsenga Léonard ushinzwe ibikorwa remezo mu karere, Kanyove Mihigo Ernest, wari ushinzwe kwakira abantu mu biro by’ubutaka na Mugabo Eric wari ushinzwe gukora ibyangombwa by’ubutaka na DASSO witwa Lydia Niyoyabigennye,nyuma y’igihe cyagenwe ubushinjacyaha bwarabarekuye kubera nta bimenyetso.

Kuya 22 Ukwakira 2019 bamwe mu bakozi b’akarere ka Rubavu bafunzwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) aho bari bakurikiranyweho kugira uruhare mu burangare bwatumye imifuka ya Sima 5078 yari igenewe abatishoboye n’abagizweho n’ingaruka z’ibiza yangirikira mu bubiko.

Nyuma y’uko bagejejwe imbere y’urukiko baje gufungurwa kubera kubura ibimenyetso bibashinja. N’ubu iyo sima iracyari mu bubiko haribazwa iherezo ryayo.

Kuya 13 Nyakanga 2020 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rumaze kugaruza amabati 98 mu 103 yari agenewe kubakira abatishoboye ariko akaza kunyerezwa n’Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, urimo gukurikiranwa n’ubutabera. Amabati amaze kuboneka na we yarafunguwe .

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias yabwiye IGIHE ko mu bakekwaga hari abafashwe ariko bakarekurwa ngo baburane bari hanze.

Yavuze ko nubwo abakoze icyaha batarahanwa, bidashoboka ko umutungo wa Leta wibwa ngo uhere.

Ati “Hari Mudasobwa zibwe akarere, imitungo yagiye yibwa n’amafaranga yanyerejwe mu myaka yashize. Ntabwo navuga ko leta yahomba, izo ni dosiye zihari nkuko igihugu cyacu kigendera ku mategeko izo dosiye zose ziri mu bugenzacyaha ndetse hari izashyikirijwe ubutabera. Icyo twabonye nuko hari abarekurwa ngo baburane bari hanze’’

Yakomeje avuga ko agendeye ku bufatanye n’inzego z’ubutabera ko bazabibazwa nubwo byatinda.

Ati “Turacyabikurikirana, inzego zizakomeza gukoranira hamwe kandi n’utarahamwa n’icyaha umwaka utaha azagihamwa kuko leta ntihomba. N’iyo imyanzuro yasohoka leta irajurira.”

Nubwo ubuyobozi buvuga ko abakekwaga bafunguwe, kugeza ubu nta n’umwe wongeye kwitaba inkiko naho bimwe mu byangiritse birimo imifuka ya sima n’ubu iracyabitse.

Amaso ahanzwe ubutabera mu kugaruza ibyibwe mu karere ka Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .