Yabigarutseho ku wa 2 Mata 2025, mu kiganiro Abasenateri bagiranye na Minisitiri ushinzwe Ubutabazi asobanura ingamba z’igihugu mu guhangana n’ingaruka z’ibiza mu gihe cy’itumba.
Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko mu ngendo baheruka gukora, basanze umuhanda uva i Kigali ujya i Musanze, ahazwi nko kuri Buranga, waridutse ku buryo nihatagira igikorwa ushobora kuzatenguka.
Yashimangiye ko byagira ingaruka nyinshi kuko “no munsi y’uwo muhanda mwabonye inzu z’abantu ziri munsi y’iriya mihanda.”
Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko mu Karere ka Rulindo ahaherutse kubera impanuka ya bisi, hatuye abantu bashobora guhura n’ibyago biturutse ku buhaname bw’imisozi yaho.
Ati “Twarahagaze turamanuka mu musozi turareba, ibisigazwa bya bisi, imodoka yashwanyaguritse iri aha, abaturage bari aha, n’abana bari gukina aho ngaho, ni nde muntu utabona ko bariya bantu bari mu isanduku bazongera gupfa n’ubundi ejo bundi? Ariko igihe cyose turavuga ngo ibiza kandi ugasanga bimwe byabaye tubireba ibindi tubifiyemo uruhare. Mubona bizagenda gute, mufite izihe ngamba?”
Yashimangiye ko umuntu agenda mu muhanda aba areba inzu muri metero nke munsi ku buryo ukoze impanuka wazigwa hejuru nyamara barahatuye mu buri wese abireba.
Ati “Hari abantu batuye munsi y’umugunguzi ku buryo iyo uri mu modoka uba ubona uri hejuru y’inzu y’umuntu uri aho nko kuri metero nk’ebyiri munsi y’umuringoti. Mufite izihe ngamba? Ni ibintu mutatubwira ngo ni ibya kera kuko nta bintu byo guhora tuvuga ngo abantu batunguwe. None se si ibintu tubona?”
Minisitiri Maj Gen (Rdt) Albert Murasira yavuze ko amategeko atemerera abantu kubaka ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bityo bakwiye kwirinda kwemerera abantu gutura ahashobora kubashyira mu kaga mu bihe biri imbere.
Ati “Tureba ibishushanyo mbonera ariko noneho tukanareba n’uburyo bariya bakubakirwa kugira ngo tutongera guteza ibiza.”
Magingo aya hari imiryango ibarirwa mu 4000 ituye mu manegeka igomba kubakirwa mu gihe abafite ubushobozi basabwa kwimuka bakiyubakira ahandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Imibare ya Minema igaragaza ko ahantu hari mu byago byo kwibasirwa n’ibiza mu gihugu hose ari uduce 522 turimo ingo zirenga ibihumbi 22, ariko duhozwaho ijisho ngo ibiza bitahagira ingaruka zikomeye.
Ingo zifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza mu Karere ka Rusizi ni 88, muri Rubavu ni 452, izo muri Rutsiro ni 424, Nyabihu ni 364, mu gihe ingo zishobora kwibasirwa n’ibiza mu Karere ka Nyamasheke ari 100.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!