Ni muzima- RCS ivuga ku munyemari Nkubiri Alfred wabitswe akiriho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatangaje ko Umunyemari Nkubiri Alfred ufunzwe, atitabye Imana nk’uko amakuru yaramukiye mu itangazamakuru muri iki gitondo yabigarukagaho.

Nkubili ari muri ba rwiyemezamirimo 12, barimo icyenda bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza miliyari zisaga 9 Frw muri gahunda yo kugeza ifumbire ku bahinzi, baregwa ko zitakoreshejwe uko bikwiye n’amafaranga yazo ntagaruzwe.

Kuri uyu wa Mbere yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali kugira ngo yitabweho byisumbuyeho. Kuva yatangira kuburana, yakunze gusaba urukiko ko rwamurekura akaburana ari hanze kuko arwaye umuvuduko w’amaraso na diabète.

Akigezwayo, hakwiriye amakuru y’uko arembye, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu itangazamakuru hatangiye gucicikana amakuru y’uko yashizemo umwuka.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza, SSP Gakwaya Uwer Pelly, yabwiye IGIHE ko Nkubiri ari muzima, ndetse ko ari kwitabwaho n’abaganga muri CHUK.

Ati “Nimuzima nta kibazo.”

Umuhungu we waganiriye na IGIHE nawe yavuze ko umubyeyi we ari muzima, ko inkuru y’uko yitabye Imana ari igihuha.

Abunganizi ba Nkubili baheruka kugaragariza urukiko ko umukiliya wabo akwiye gukurikiranwa adafunzwe, kuko iperereza ryakozwe kandi n’urubanza rugiye kuburanwa mu mizi bigakubitana n’uko uwo bunganira afite uburwayi.
Byongeye, Nkubili w’imyaka 69 yagaragaje abantu bane b’inyangamugayo bamwishingira n’umutungo wa miliyari zirenga 7 Frw nk’ingwate.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Nkubili arekuwe yakotsa igitutu abatangabuhamya, akaba yanasibanganya ibimenyetso. Indi ngingo bwashingiyeho busaba ko Nkubili akomeza gufungwa ni uko bukemanga ingwate yatanze ngo arekurwe.

Nkubiri Alfred ni muzima nyuma y'aho byavugwaga ko yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .