Ni iyihe vanjiri n’inyigisho bikwiye guhabwa urubyiruko rwa none?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 05:20
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abasaleziyani ba Don Bosco, mu Karere k’Ibiyaga bigari, uteraniye i Kigali mu nama y’iminsi itatu irimo gusuzumira hamwe inyigisho n’ivanjiri bikwiye guhabwa urubyiruko rwa none.

Ni inama yateguwe na Kiliziya Gatorika by’umwihariko binyuze mu Muryango w’Abasaleziyani ba Don Bosco mu Karere k’ibiyaga bigari bafite icyicaro mu Rwanda mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Mbere, yabanjirijwe n’igitambo cya Misa yitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu Rwanda, Uganda n’u Burundi, abihayimana n’abarezi bo mu bigo by’Abasaleziyani mu muri ibi bihugu.

Iyi nama iteranye mu gihe hirya no hino ku Isi hakomeje kurangwa urubyiruko rufite ibibazo binyuranye bituma bitandukanya n’imyitwarire myiza ikwiye kururanga nk’icyitegererezo cy’ejo hazaza.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru Père Attard Fabio, ushinzwe inyigisho z’Urubyiruko mu Muryango w’Abasaleziyani ku Isi yavuze ko nk’Abasaleziyani ba Don Bosco, bagomba gutekereza hanyuma bakagendera kuri gahunda zateguwe zigenerwa urubyiruko, bitewe n’ibibazo birwugarije bakabishakira ibisubizo ari nako bongera imbaraga mu gukomeza kwita kuri urwo rubyiruko.

Ati “Ubu turi mu gihe cy’urubyiruko ruyobowe n’Ikoranabuhanga. Twebwe turi mu myaka twavuga ko turi impunzi mu ‘ikoranabuhanga, ibi bikaba bidusaba gushyira imbaraga mu byo dukora kugira ngo tubashe kwinjira mu kibuga cy’urubyiruko rwa none”.

Avuga ko mu kwinjira muri icyo kibuga cy’urubyiruko rwa none ari ngombwa ko abakuze bagomba kwemera bakigishwa n’abato bityo bakabasha kugendera hamwe.

Ati “Ni ngombwa ko twemera tukigishanya ku mpande zombi bityo tukumva ibyifuzo by’urubyiruko natwe rukemera gutwara indangagaciro n’impanuro zacu”.

Mu ijambo rye, Musenyeri wa Diyosezeya Byumba, Servilien Nzakamwita, yasabye urubyiruko rwitabiriye iyi nama kuba intangarugero mu kugarura urubyiruko rwa none rugenda rwishora mu ngeso mbi zitandukanye kuko bigenda bigaragara ko rugenda rucika integer rukajya kure y’Imana na Kiliziya.

Ati “Kuri ubu hari ikibazo cy’ibura ry’imirimo. Benshi baragenda biroha mu ngeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubusambanyi, gukuramo inda n’ibindi”.

Mgr Nzakamwita yahumurije urubyiruko arubwira ko rudakwiye kwiheba agira ati “Urubyiruko rwa none nimuhumure Imana iri kumwe na mwe.”

Musenyeri Nzakamwita akaba asaba abatanga inyigisho bose ko bakwiye kwegera urubyiruko rwa none bakaruganiriza bakumva ibyifuzo byarwo bigashakirwa ibisubizo mu nzego zose.

Umwe mu rubyiruko, Naissanga Philter waturutse mu nkambi ya Palabek iherereye mu gihugu cya Uganda, avuga ko bimwe mu bibazo byibasiye urubyiruko rwa none ari byo bituma bitandukanya n’uburere bukwiye bityo bakishora cyangwa bakisanga mu ngeso zihabanye n’izo bakabaye bafite.

Ati “Muri uru rubyiruko urwinshi rukwiye ubufasha by’umwihariko urwo mu nkambi ntacyo rufite rukora.”

Gusa avuga ko rumwe mu rubyiruko rwishyira hamwe rugakora imishinga itandukanye ikanababera igisubizo cyo kuba hamwe rukanahugurirwa hamwe.

Padiri Ngoboka Pierre Celestin uyobora Umuryango w’Abasaleziyani mu Karere k’Ibiyaga bigari yemeje ko Abasaleziyani bo mu Karere k’ibiyaga bigari bihaye intego ko inyigisho zose zitangwa mu marerero yabo zizajya ziyjana n’ivanjiri igamije gukomeza kubaka Uburezi bukwiye urubyiruko rwa none.

Ati “Twebwe Abasalesiziyani bo mu ntara y’Afurika y’Akarere k’ibiyaga bigari igizwe n’u Rwanda, u Burundi na Uganda nyuma y’ikiganiro twahawe na Papa Francis muri Sinode y’Urubyiruko, twiyemeje ko Uburere butangwa n’abasaleziyani bugomba kujyana n’ivanjiri igamije kurema urubyiruko rukwiye”.

Mu Rwanda habarizwa ibigo by’Uburezi bitandukanye by’Abasaleziyani bizwi ku izina rya Don Bosco n’ibindi bigo bitangirwamo inyigisho zihabwa abiyemeje kwiyegurira Imana. Kimwe no mu Burundi na Uganda naho nuko by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga bigari uyu muryango ukaba uhafite amashuli y’ubumenyi ngiro agera ku munani.

Umuryango w’Abasaleziyani ukorera mu ntara zirenga 80 ziherereye hirya no hino ku Isi.

Urubyiruko rwo mu Rwanda, Burundi na Uganda bahuriye mu nama yiga ku ivanjiri n'inyigisho bakwiye kwigishwa
Abasaleziyani bazwi cyane mu bikorwa by'uburezi no gutoza urubyiruko indangagaciro zikwiye
Mgr Nzakamwita avuga ko inyigisho urubyiruko rukeneye ari iyijyanye no guhangana n'ibibazo rufite muri iki gihe
Urubyiruko rwitabiriye inama rwafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza