Ni iyihe mpamvu yatumye Kizito Mihigo ahagarika ubujurire?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 11 Nzeri 2018 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa 10 Nzeri 2018, Perezida w’Iburanisha atangira amubaza ku ibaruwa ye yo ku wa 26 Kamena 2018 isaba guhagarika ubujurire.

Ntihasobanuwe impamvu ku yindi yaba yaratumye Kizito na mugenzi we Jean Paul Dukuzumuremyi basaba guhagarika ikirego cyabo, uretse kubaza buri umwe niba agihagaze ku busabe bwe.

Kizito Mihigo yabajijwe niba agihagaze ku cyemezo cye maze asubiza ati “yego ni ko bikimeze” na Dukuzumuremyi asubiza agira ati “Nanjye ni ko bikimeze.”

Ibaruwa ya Kizito yaratunguranye

Umwunganizi wa Kizito Mihigo, Me Mukamusoni Antoinette, yabwiye IGIHE ko yatunguwe n’iyo baruwa ndetse nta byinshi birimo bigaragaza impamvu yafashe umwanzuro wo guhagarika ubujurire.

Iyo baruwa Kizito yanditswe ku wa 26 Kamena ayicisha ku buyobozi bwa gereza, Urukiko rw’Ikirenga ruyakira ku wa 27 Kamena.

Mu manza nshinjabyaha, ntabwo ibaruwa ijya igenderwaho, bisaha ko nyirayo yitaba urukiko agashimangira ibikubiyemo. Ni yo mpamvu Kizito yatumijwe ngo ayitangeho ibisobanuro.

Me Mukamusoni yagize ati “Nanjye maze kuyibona naratunguwe ndavuga nti ko twari twarakoze imyanzuro kuki yabyemeye ko tuyikora akaba afashe umwanzuro wo kureka ikirego? Nagiye kumureba, ndamutumiza turaganira ndamubaza nti habaye iki?”

“Yambereye umwana mwiza, arambwira ati urabizi ko naburanye nsaba imbabazi. Sinigeze mpakana ibyo ndegwa, urukiko rugiye kunkatira rwashingiye ku mategeko, nta kintu gishya njyanye mu rw’Ikirenga. Nzaburana iki? Nzaba ndi kunenga iki Urukiko rukuru rwankatiye?”

Kizito ngo yafashe umwanzuro avuga ko aho kugira ngo agere mu rukiko nta kimenyetso gishya, byaruta kubireka kuko ‘n’urundi ruzemeza igihano nahawe kuko kuburana kwanjye ni imbabazi’.

Kizito ntiyaba ashaka gusaba gufungurwa by’agateganyo?

Ingingo ya 246 mu Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko usaba gufungurwa by’agateganyo ashobora kubyemererwa mu bihe birimo ‘ iyo yakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo’.

Mu bigenderwaho, harimo kuba yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi.

Magingo aya Kizito amaze imyaka ine n’amezi atanu muri gereza. Bisobanuye ko mu gihe nk’iki mu myaka ibiri, azaba yujuje imyaka itandatu n’igice ingana na 2/3 by’igihano cye ku buryo yasaba gufungurwa by’agateganyo.

Me Mukamusoni ntazi niba umukiliya we afite gahunda yo kuzandika asaba kurekurwa by’agateganyo.

Ati “Keretse niba azabimbwira nyuma ariko kugeza ubu ibisobanuro yampaye ni uko yaburanye asaba imbabazi kandi ko bamukatiye bubahirije itegeko. Ubwo ibiba bisigaye ni ibye kuri we cyangwa izindi nzego […] azabikore nibimuhira, Imana ishimwe.”

Me Rudakemwa Jean Felix, umwe mu banyamategeko bakomeye wunganiye abantu batandukanye barimo Dr Leon Mugesera , asanga uko byagenda kose hari impamvu zatumye Kizito afata umwanzuro wo guhagarika ubujurire yari yatanze.

Ni urugero rwiza muri gereza

Kizito Mihigo akunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye biba byateguwe na gereza, aho ku nshuro zitandukanye, yagiye agaragara ayoboye ibiganiro byahuje abagororwa.

Igikorwa giheruka hari mu Kwibuka muri Gereza ya Nyarugenge ku wa 13 Mata.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Sengabo Hillary, yavuze ko ari umwe mu bagororwa bubahiriza ibyo asabwa, unagerageza kubana neza na bagenzi be.

Akunze kugaragara mu bikorwa byo kwigisha abandi cyane ibijyanye na muzika.

Ati “Uko ari ntabwo bishamaje kuko ni ko yari ateye atarafungwa. Icyo tureberaho ko ashobora kuba yarahindutse ni uko yabivuze mu rukiko, agakomeza kubivuga no muri gereza, akanabigaragaza. Ni cyo twagenderaho tuvuga ko ashobora kuba yicuza icyaha yakoze.”

Abajijwe impamvu abona yaba yatumye Kizito akuraho ubujurire bwe yagize ati“ashobora kuba yararebye akavuga ati gukomeza mburana ntibyaba bihanagura ibyo navuze? Kuko kwemera guhanwa, akemera ko yakoze icyaha kandi agakomeza kuburana, ahari umutimanama wamugiriye inama ahitamo gukomeza ku byo yari yaravuze.”

Kizito yahamijwe icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Yari yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bwose mu gihugu.

Gusa kubera kwiregura yemera icyaha ndetse agasaba n’imbabazi aho yavugaga ko aramutse azihawe waba ari umwanya mwiza wo kwisubiraho, urukiko rwabishingiyeho rumuhanisha igifungo cy’imyaka 10.

Kizito Mihigo yari afite ubutumwa bundi ku mutima yateganyaga kuzavuga mu ijwi riranguruye umunsi yari kuba atakibarizwa mu Rwanda yamaze kugera muri opozisiyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .