Ni inshingano zabo ntitugomba kubibingingira-Busingye aburira abahisha ahari imibiri y’abazize Jenoside

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 1 Ugushyingo 2020 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yaburiye abantu bose bahisha amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko barimo kwishyira mu kaga ko gukurikiranwaho icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi Minisitiri Busingye yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki 1 Ugushyingo 2020, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 140 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Iyi mibiri y’abazize Jenoside yabonetse mu rugo rwa Simbizi François. Abakekwaho kuba bari bazi amakuru ko iyi mibiri yari ihari ariko bakaba batarabitangaje ngo ishyingurwe mu cyubahiro, kuri ubu barimo gukurikirwanwa n’inkiko.

Mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston, yaburiye abantu bahisha amakuru y’ahaherereye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ababwira ko na bo bari mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ndasaba abafite amakuru kuyatanga ku neza kuko ni inshingano zabo ntabwo ari ikintu tugomba kubingingira gukora. Abahisha amakuru, abubatse hejuru y’ibyobo birimo imibiri, babizi, na bo bari mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Yashimiye abagize uruhare muri iki gikorwa cyo gushaka imibiri y’abazize Jenoside, kuyitunganya no gutunganya aho ishyingurwa mu cyubahiro.

Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ruherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w'Ubutabera, Busingye Johnston yaburiye abahisha amakuru y'ahaherereye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Minisitiri w'Ubutabera, Busingye Johnston n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, bitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y'abazize Jenoside yatahuwe i Nyamirambo
Abitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri bagejejweho ubutumwa bwo kwirinda guhisha amakuru y'ahari imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .