Ibi yabigarutseho nyuma y’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho guhera kuri uyu wa 05 Kamena 2024, igiciro cya lisansi ari 1663 Frw kivuye kuri 1764 Frw mu mezi abiri ashize, naho igiciro cya mazutu kikaba 1652 Frw kivuye kuri 1684 Frw.
Yakomeje agira ati “Ni inkuru ikomeye cyane ku bucuruzi kuko nk’uko mubizi twagiye tugira ibihe bigoye, ibiciro bikazamuka nubwo Leta yagiye ishyiramo imbaraga ngo bitazamuka cyane. Iyo ubonye amafaranga angana kuriya agabanyutse kuri lisansi ya 101 Frw na mazutu ya 32 Frw ni ikintu cyiza cyane.”
Yakomeje agaragaza ko ubusanzwe hatajya hashyirwaho ibiciro ku makamyo atwara imizigo ariko ko iyo ibikomoka kuri petiroli bigabanyutse n’ikiguzi cy’ubwikorezi kiba gito.
Yakomeje ati “Abakenera serivisi yo gutwara ibintu iyo babonye ibiciro byagabanyutse bagira aho baganirira n’ababatwarira kugira ngo nabo babigabanure turabyiteze cyane kandi byagira n’ingaruka nziza ku masoko.”
Yakomeje ati “Nta gushidikanya ko muri ibi bihe tugiye kujyamo by’Iki aho ibicuruzwa biba bigenda bigabanyuka ku masoko yacu tubikura hanze birafasha cyane kugira ngo bitaza kuza kuzamuka cyane mu buryo burenze kuko ubwikorezi ni ikintu gikomeye cyane ku birebana n’ibiciro abacuruzi bashyira ku bicuruzwa.”
Minisitiri Prof. Ngabitsinze yagaragaje ko mu gihe byaba bikomeje byagira uruhare rukomeye mu kugabanya ibiciro ku masoko kuko ibicuruzwa bimwe na bimwe bikurwa kure byifashisha ubwikorezi bwaba ubwo ku butaka no mu mazi bishobora kugira ingaruka nziza ku gihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwase Patricie yavuze ko Leta ifite ububiko buhagije bushobora gukoreshwa mu kubika ibikomoka kuri petiroli byakifashishwa mu gihe cy’amage.
Yatanze icyizere ko bigendanye n’isoko mpuzamahanga ku bigendanye n’ibikomoka kuri peteroli ibiciro biri kugabanyuka biryo ko bishobora gukomeza kumanuka.
Ati “Ikigaragara ni uko mu mezi abiri ashize no mu buryo bugarara cyane habayeho igabanuka rinini cyane tukaba twizeye ko bizakomeza kugabanyuka kandi ibyo biciro byagaragaye ku isoko mpuzamahanga ni nabyo natwe twifashisha mu kugena ibiciro ku isoko ryacu.”
Yagaragaje ko uko byagenda ko u Rwanda rufite ububiko buhagije bw’ibikomoka kuri Petiroli kandi bwarufasha kubaho mu bihe by’amage.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!