Yabigarutseho ubwo habaga igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Inkubito z’Icyeza itangijwe. Ni gahunda yatangijwe mu 2005 hagamijwe gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa binyuze mu guhemba abana batsinze neza mu byiciro bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye.
Shami Elodie yavuze ko urwo rugendo rwaranzwe n’intsinzi ikomeye yo gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Ati “Imyaka 20 y’intsinzi kandi y’iterambere. Uyu munsi turizihiza abakobwa b’Inkubito z’Icyeza, Intwari cyane.”
Yashimangiye kandi ko iyo gahunda yagaragaje ko abana b’abakobwa bashoboye iyo bahawe amahirwe nta kibananira.
Ati “Twifuzaga ko umwana w’umukobwa akura azi ko ashoboye kandi twabonye ko iyo abonye amahirwe ayabyaza umusaruro.”
Yakomeje ati “Kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa ni umusingi w’iterambere ry’igihugu ni yo mpamvu natwe nk’umuryango Imbuto Foundation twahagurutse dufatanya n’ababyeyi, abarimu n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo buri mwana w’umukobwa abashe kwiga, gukura no kugera kure hashoboka.”
Yashimye ababyeyi bemera gushyigikira abana kugera ku ntego zabo no kugendana nabo muri urwo rugendo.
Shami kandi yagaragaje ko hari imbogamizi ababyeyi n’abarezi bahura nazo ariko bagenda bishakamo ibisubizo mu gukomeza guharanira gutanga uburezi bukwiye.
Yasabye abanyeshuri b’Inkubito z’Icyeza gusigasira igihango cy’iryo zina bahawe, abasaba gukomeza kwihesha agaciro.
Ati “Ni igihamya ko umwana w’umukobwa ashoboye, ko afite imbaraga zirenze izo akenshi abantu bamwitirira, mukomeze kwihesha agaciro mwiga neza mwagura indoto zanyu. Mukomeze mube intangarugero mu myitwarire yanyu, mu mitekerereze yagutse kandi mwitabire amahirwe yose yabafasha kwiteza imbere."
Yangeyeho ati “Turabizera, turabifuriza ibyiza kandi turabashyigikiye mukomeze kuba igisubizo cy’uyu munsi n’ejo hazaza h’u Rwanda.”
Dr. Kayesu Janet uri mu bahembwe nk’Inkubito y’Icyeza, yagaragaje ko yakuranye inzozi zo kuba umuganga kuva kera kandi kuri ubu yabigezeho aherekejwe na Imbuto Foundation yamuhembye ku nshuro ya mbere mu 2010.
Ati “Imbuto Foundation yatubereye ingobyi, yatubereye umubyeyi, idufata akaboko, iraduherekeza ituma turota, turagenda tugera kuri izo nzozi ziba impamo ubu ndi hano ndi igihamya cy’uko bishoboka.”
Yagaragaje ko guhembwa na Madamu Jeannette Kagame byamuteye ishema ndetse n’imbaraga zo gukora cyane mu myaka yakurikiyeho.
Yishyuriwe na Imbuto Foundation mu mashuri yisumbuye binyuze muri gahunda ya Edified Generation na we yiga neza kuko yari atewe ishema no kuba Inkubito y’Icyeza.
Yasabye bagenzi be n’abanyeshuri bakiri inyuma kugira umuhate, gukora cyane no guharanira kugera ku ntego.
Umuyobozi Ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Michelle Murungi, yashimye ko yavutse mu gihugu giha amahirwe abana b’abakobwa.
Ati “Kwigirira icyizere, ntimukagire ubwoba bw’inzozi zanyu, ntimukemere ko hari umuntu n’umwe ubabuza kugira icyerekezo mwumva mwifuza. Rimwe na rimwe kugira ukwemera gukabije bishobora kukugeza kure.”
Yashimye Imbuto Foundation yatekereje ko uburezi bw’umwana w’umukobwa bwashyigikirwa, nabo bagahabwa amahirwe.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasangije abitabiriye icyo gikorwa urugendo rwe guhera mu mashuri yisumbuye anashima uruhare rukomeye Imbuto Foundation yagize mu iterambere ry’uburezi bw’umukobwa.
Yabasabye kuba indashyikirwa mu mico no mu myifatire.


















Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!