Ibi yabigarutse kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025 ubwo hibukwaga Abatutsi barenga 5000 biciwe kuri Kiliziya ya Mukarange muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, abo mu nzego z’umutekano n’abandi.
Akarere ka Kayonza kagizwe n’izahoze ari Komini Rukara, Kayonza, Kabarondo, igice cya Kigarama n’amasegiteri abiri yari agize Komini Muhazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko Abatutsi bari batuye muri ibi bice bishwe kuva tariki 9 Mata, aho abagera ku bihumbi 26 bose bishwe bigezwemo uruhare na Burugumesitiri Senkware Célestin n’abandi bayobozi n’abacuruzi banyuranye.
Ati “Turashimira ingabo zari iza FPR-Inkotanyi ku isonga ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika zatabaye bwangu zikagera inaha ku ikubitiro mu matariki ya 14 Mata mu bice bya Rukara, Mukarange, Kabarondo, Rwinkwavu na Nkamba. Turashimira ubuyobozi bwiza bwatumye habaho gahunda zo kubaka igihugu giteye imbere, hakajyaho imiyoborere ihamye iha mahirwe buri Munyarwanda wese.’’
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yihuse cyane muri aka karere kuko bishwe cyane mu minsi itatu, ine, aho buri munsi hicwaga Abatutsi barenga 10 000.
Yavuze ko bibabaje kuba hari imibiri myinshi itari yaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, asaba abagifite amakuru kuyatanga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yavuze ko abari mu buyobozi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri ndetse n’abari mu nzego z’umutekano bakwiriye kugira ikimwaro kubera Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Birababaje kuba abagombaga kubarinda aribo babishe, iki ni ikimwaro gikomeye ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri ndetse n’ingabo bakoranaga. Umugambi wa mbere wa Leta ni uwo kurinda abaturage ariko aba aho kubarinda barabishe, abishwe yari amaboko y’u Rwanda twavukijwe kandi twagombaga kuba uyu munsi dukoresha mu kubaka igihugu cyacu.’’
Minisitiri Mugenzi yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku mbabazi bahaye ababiciye ababo, asaba abagifite amakuru ku hantu hakiri imibiri itari yaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuhagaragaza kuko byaruhura ababo.
Uyu muyobozi yasabye urubyiruko kumva neza amateka y’u Rwanda aho kuyakurikirana mu bayagoreka bifashisha imbuga nkoranyambaga nka YouTube na TikTok, arusaba kwegera abantu bakuru babaye muri ibi bihe akaba aribo bayabaganiriza.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri 9 378. Kuri uwo munsi hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri ibiri.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!