Ni iki kizazahura itangazamakuru ry’u Rwanda? Ikiganiro n’inararibonye Sam Gody Nshimiyimana

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Nzeri 2018 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Itangazamakuru ry’u Rwanda ryugarijwe n’ibibazo bitandukanye kuva ku bukene kugeza ku bunyamwuga butavugwaho rumwe.

Ni ikibazo kimaze igihe kivugwa haba na ba nyir’ubwite, Leta n’abagenerwabikorwa (abaturage) ariko umwanzuro wacyo ukabura.

Sam Gody Nshimiyimana ni umunyamakuru watangiye ako kazi mu myaka ya 1990, aho yakoreye ibinyamakuru bitandukanye nka Kiberinka ndetse na Radiyo Rwanda.

Nubwo atagikora nk’umunyamakuru, ntari kure yaryo kuko ayobora umuryango Media Impact Communities ugamije gufasha abanyamakuru gukora inkuru zizana impinduka nziza mu baturage.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nshimiyimana yishimira ko nibura mu Rwanda hamaze kugera amashuri menshi yigisha itangazamakuru gusa akababazwa n’uko barangiza kwiga bakigira mu bindi.

Ati “Bari ku isoko ariko abaguzi ni bake. N’abo bake barahenda kuko barakennye. Umunyamakuru wavuye kwiga kubera ko bamaze kuba benshi, iyo agize amahirwe abona aho ajya kuba PR (ushinzwe itumanaho mu kigo) kuko aba azi ko ho azahabona umushahara.”

Mu myaka itageze kuri ibiri, Radiyo KFM yafunze imiryango, Royal TV irafunga naho Kigali Today igabanya abakozi.

Ibinyamakuru byandika haba ku mpapuro no kuri internet byo hafunze byinshi, kandi byose impamvu ni amikoro make.

Nshimiyimana yemera ko itangazamakuru ry’u Rwanda rifite ikibazo ariko icya mbere akibona kuri ba nyir’ibitangazamakuru.

Ati “Abenshi bashinga ibyo bigo nta teganyamigambi bafite, azi ko nagira amahirwe akabona umunara kigatangira, akagira abanyamakuru baza bagahagarara aho mu minsi ya mbere, ukwezi kuzashira hari abaje kwamamaza akavanamo amafaranga abahemba, ibyo ntabwo ushobora kubyizera. Ntiwakubaka hoteli nyuma y’umwaka umwe ngo ugaruze ayo watanzeho.”

Nubwo bimwe bikambakamba, Nshimiyimana yemeza ko hari ibinyamakuru byihagazeho mu bushobozi ariko nabwo biterwa n’uko ababishinze bashakishiriza henshi.

Kubera gushaka kunguka vuba, ngo hari abigana ba bandi bateye imbere byabangira bakananirwa gufunga ibinyamakuru, bikabaho bitari ho.

Ati “Haza icyo bita izima. Izima ni ugutsindwa ibintu nturekere, ugahanyanyaza hakazamo kubeshya. Kwa kubeshya gutuma ubeshya abanyamakuru bawe ko ubakoresha nabo bakakubeshya ko bagukoreye, nta ngamba bashobora gufata zizana umusaruro.”

Imungu yitwa ‘Giti’

Nshimiyimana avuga ko kubera bwa bukene, hari abanyamakuru babeshejweho n’amafaranga make bahabwa n’abashaka ko babakorera inkuru azwi nka ‘Giti’.

Avuga ko atari ikibazo kiri mu banyamakuru gusa ahubwo ngo hari n’abayobozi b’ibinyamakuru babayeho muri ubwo buryo ari nayo mpamvu bigoye kuyica.

Ati “Aho kugira ngo umuntu abyuke atekereza akantu keza yakora, atega ugutwi kugira ngo yumve ahabereye inama.”

“Ubundi giti yagombye gucibwa n’umwanditsi mukuru n’umuyobozi w’igitangazamakuru ariko se abenshi wumva biyita abayobozi b’ibinyamakuru nabo bahiga giti. Umutimanama niba wamutumye kujya gushaka giti, nta we uzamubuza.”

Inzego za Leta zibigendamo gahoro

Nshimiyimana avuga ko impamvu mu itangazamakuru harimo igisa n’akavuyo ari uko inzego zishinzwe kurigenzura zibigendamo gahoro.

Itangazamakuru rireberwa n’inzego zirimo Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council), Urwego rw’Imiyoborere (RGB), Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) ndetse n’Urwego rw’igenzuramikorere (RURA).

Nshimiyimana avuga ko izi nzego ziramutse zikoze uko bikwiye itangazamakuru ritabamo akavuyo.

Ati “Bagomba kureba niba ariya makarita batanga kuri buri munyamakuru batagombye gukazamo kuko kwitwaza ikarita y’itangazamakuru ukajya gusaba giti, ugatera ubwoba [...] uyibona akwiye kuba uzayikoresha mu kazi, bakagira n’ukuntu bareba ibinyamakuru bitagikora bakaganira nabyo kuko baracyafite ya makarita bakoresha amarorerwa mu baturage.”

Yavuze kandi ko hakwiye imbaraga mu kugenzura imikorere y’ibinyamakuru, bakamenya ibimaze igihe bidakora bikavanwa mu mubare w’ibinyamakuru bihari ndetse n’ibishya byiyandikisha bigashyirirwaho ibisabwa bifatika.

Avuga ko Ikinyamakuru kugira ngo cyemererwe gukora cyakagombye kuba gifite aho gikorera, gifite abakozi nibura batatu batangirwa ubwiteganyirize n’ibikoresho.

Leta yisanzure ku miryango mpuzamahanga

Imiryango nka Reporters sans frontières, Amnesty International, ikunze gukora ibyegeranyo igashyira u Rwanda ku myanya ya mbere mu kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Nshimiyimana avuga ku Isi yose nta nshuti iyo miryango igira ku buryo u Rwanda rutagakwiye kujya ruhangayikishwa nayo.

Ati “Iriya miryango nta gihugu na kimwe cy’inshuti igira. Icyiswe inshuti n icyagize agahenge ko muri icyo gihe ko ntacyo babanditseho. Hashobora no kuba hari inzego zimwe na zimwe wenda bahamagara ntibabahe amakuru, ariko baramutse bemeye n’uwo bahamagaye akayatanga ntacyo bitwaye.”

Nshimiyimana avuga ko ubwisanzure itangazamakuru mu Rwanda ribwibuza kubera ko nta bushobozi buba buhari bwo kujya gucukumbura inkuru zikomeye, bagahitamo kujya mu zoroheje.

Avuga ko igishobora gufasha itangazamakuru nyarwanda kugira ubushobozi ari ukwishyira hamwe, bigahuza imbaraga ari nabwo ijwi ryabyo muri Leta rizumvikana.

Muri Gicurasi Minisitiri w‘Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yatangaje ko hari kuvugururwa politiki y’itangazamakuru kugira ngo ribashe guhangana n’ibibazo biryugarije.

Sam Gody Nshimiyimana ni umunyamakuru watangiye ako kazi mu myaka ya 1990, aho yakoreye ibinyamakuru bitandukanye nka Kiberinka ndetse na Radiyo Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza