00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni iki kigenderwaho mu guhitamo umutungo wa Leta wegurirwa abikorera?

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 6 October 2024 saa 01:10
Yasuwe :

Ni kenshi hatangazwa ko umutungo runaka wari usanzwe ari uwa Leta wamaze kwegurirwa abikorera, ariko benshi ntibahita basobanukirwa neza inzira binyuramo ngo bigende bityo.

Wakwibaza uti ’Hashingirwa kuki mu guhitamo umutungo wa Leta wegurirwa abikorera?’

Mu Igazeti ya Leta nimero Idasanzwe yo ku wa 07 Nyakanga 2024, hasohotsemo Itegeko n° 045/2024 ryo ku wa 31 Gicurasi 2024 rigenga kwegurira umutungo wa Leta abikorera.

Iryo tegeko rigena ko ibyitabwaho mu guhitamo umutungo wa Leta wegurirwa abikorera harimo inama n’ibyifuzonama bya Minisiteri bireba, hagamijwe gusuzuma ubushobozi bwa siyete y’ubucuruzi bwo guhigana ku isoko cyangwa kureba niba kubanza kuyivugurura bikenewe.

Hanitabwa ku byifuzonama by’abagenzura urwego sosiyete y’ubucuruzi ibarizwamo, n’ifoto y’umutungo wa sosiyete y’ubucuruzi.

Ibyo byiyongeraho inyungu zakomoka ku ruhare rw’urwego rw’abikorera harimo ubushobozi bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga, gusimbura ibitumizwa hanze n’uruhare byagira ku bukungu muri rusange, mu ikoreshwa ry’ikoranabuhunga no mu rwego rw’imari cyangwa mu micungire ikozwe n’abikorera.

Mu byitabwaho hazamo na none inyungu za Leta harebwa niba Leta yifuza kuva mu rwego runaka; gusuzuma ko isoko sosiyete y’ubucuruzi ikoreramo rirangwa n’ihiganwa rihagije, cyangwa mu gihe ari sosiyete ikora yonyine mu buryo bwuzuye cyangwa bucagase, niba hari andi mabwiriza akenewe mbere yo kuyegurira abikorera.

Ibitekerezo by’abafatanyabikorwa bari ngombwa ku birebana n’umutungo wa Leta wakwegurirwa abikorera na byo birebwaho.

Inzego zibigiramo uruhare zigizwe n’Inama y’Abaminisitiri na Komite ishinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwegurira umutungo wa Leta abikorera.

Inama y’Abaminisitiri ni rwo rwego rukuru rwemeza bwa nyuma kwegurira umutungo wa Leta abikorera.

Mbere y’ibyo, hari itsinda ry’abashinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwegurira umutungo wa Leta abikorera ari ryo ryitwa “Komite”. Abayigize bashyirwaho n’ Iteka rya Minisitiri w’Intebe, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byayo.

Iyo Komite ishinzwe isuzuma ry’inyandiko z’umutungo wa Leta ugomba kwegurirwa abikorera zatanzwe n’itsinda rishinzwe ibikorwa; imicungire y’ibibazo bikomoka ku kwegurira umutungo wa Leta abikorera; n’ikindi gishobora kurengera inyungu za Leta.

Iyo Inama y’Abaminisitiri imaze kwemeza urutonde rw’umutungo wa Leta ugomba kwegurirwa abikorera, Urwego rubishinzwe rushyiraho abagize itsinda rishinzwe ibikorwa kuri buri gikorwa cyo kwegurira umutungo wa Leta abikorera.

Itsinda rishinzwe ibikorwa rigizwe n’abantu baturuka muri Minisiteri n’ibigo bihagarariwe muri Komite.

Yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, ashobora guhiganwa mu bikorwa byo kwegurira umutungo wa Leta abikorera.

Icyakora Inama y’Abaminisitri ishobora kugenera abashoramari b’Abanyarwanda imigabane muri sosiyete z’ubucuruzi za Leta mu rwego rwo kurengera inyungu z’Igihugu, cyangwa iyo ari ngombwa ko abashoramari b’Abanyarwanda bahabwa amahirwe mbere y’abanyamahanga.

Mu bushishozi bwayo, Komite ishobora gufata ingamba zatuma Abanyarwanda barushaho kwitabira igikorwa cyo kwegurira umutungo wa Leta abikorera.

Itegeko rigena ko ugize Inama y’Abaminisitiri, uri muri Komite, umukozi w’Urwego rushinzwe kwegurira umutungo wa Leta abikorera ufite aho ahuriye n’ibyo bikorwa, ugize itsinda rishinzwe ibikorwa, impuguke, n’ undi ufite aho ahuriye n’umwe muri abo, batemerewe kwitabira mu buryo buziguye cyangwa butaziguye gupiganira kwegurirwa umutungo wa Leta.

Ibigenderwaho mu kwegurira umutungo wa Leta abikorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .