00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isesengura ku mpamvu y’izamuka ry’umubare w’abandura Covid-19 ariko abaremba batiyongera

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Ukuboza 2021 saa 02:41
Yasuwe :

Mu buryo butari buherutse, icyorezo cya Covid-19 cyongeye gukaza umurego, imibare y’abacyandura iratumbagira, igera ku bantu 700 mu masaha 24, ibintu byaherukaga muri Kanama 2021.

Muri rusange kuva muri Werurwe 2020, ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda, abamaze kuyandura ni ibihumbi 105 barimo 713 bayanduye mu masaha 24 ashize kugeza ku wa 25 Ukuboza 2021. Ni mu gihe abo imaze guhitana ari 1346.

Ibigaragazwa na raporo ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima bitanga ishusho y’uko icyorezo cya Covid-19, muri iyi minsi cyongeye gukaza umurego.

Nk’ubu iyi raporo igaragaza ko mu masaha 24 yarangiye ku wa 25 Ukuboza 2021, mu bipimo 18.127 byafashwe mu gihugu hose, abanduye ni 713. Mu gihe umuntu umwe ari we wahitanywe n’iki cyorezo.

Ikomeza igaragaza ko mu minsi irindwi ishize hamaze gufatwa ibipimo 129.439 hakaba hamaze kugaragara abanduye 3099. Ndetse ijanisha ry’abandura ku munsi rigeze kuri 2,4%.

Ni mu gihe kandi mu minsi irindwi ishize [kugeza tariki 25 Ukuboza 2021], hari abantu babiri bamaze guhitanwa na Covid-19, naho abantu barwariye mu bitaro ubu bakaba ari 59 barimo 9 bagezemo kuri iyi tariki.

Ni ibintu abakurikiranira hafi indwara z’ibyorezo basobanura ko biri guterwa n’impamvu ebyiri.

Bahuriza ku kuba muri iki gihe ku Isi hose hari virusi yihinduranyije ya Covid-19, izwi nka Omicron no kuba muri ibi bihe by’iminsi mikuru abaturage badohoka ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yagize ati “Byose biravanze. Iyi virusi yihinduranyije yandura vuba no gukwirakwira kwayo biroroshye ariko kugira ngo ikwirakwire mu bantu ni uko baba bayihaye icyuho.”

Dr Mpunga avuga ko ku rundi ruhande nubwo hari abantu benshi banduye, mu bitaro hataragera abarembye benshi ari nayo mpamvu hakiri icyizere cyo kuba ibikorwa bitafunga.

Omicron, ifite ubukana budasanzwe

Mu minsi irindwi ishize [kugeza tariki 25 Ukuboza 2021], abamaze kwandura Covid-19 ni 3.099. Ni ukuvuga ko impuzandengo y’abandura iri kuri 2,4%. Abapfa nabo mu minsi irindwi ishize bamaze kuba babiri.

Ugereranyije n’iminsi irindwi yabanje [ni ukuvuga kugeza tariki 18 Ukuboza], abanduye Covid-19, icyo gihe bari 829. Impuzandengo y’abandura yari kuri 0,7%. Icyo gihe ntan’umwe wari wahitanywe n’iki cyorezo.

Ku wa 14 Ukuboza 2021, nibwo bwa mbere Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abantu batandatu banduye virusi yihinduranyije ya Covid-19 izwi ku izina rya Omicron.

Ubaze iminsi irindwi mbere y’icyo gihe [kugeza tariki 13 Ukuboza 2021], ubona ko abari baranduye bari 284. Icyo gihe abandura bari ku mpuzandengo ya 0,3%.

Ni mu gihe indi minsi irindwi yabanjirije iyi [kugeza ku wa 6 Ukuboza 2021], abanduye bari 85, na ho umuntu umwe ni we wari umaze gupfa muri iyo minsi.

Mu minsi irindwi ya nyuma y’Ugushyingo 2021, abanduye bari 95 ni ukuvuga ko icyo gihe abandura ku munsi bari ku ijanisha rya 0,1%.

Ibi birajyana n’umubare w’abapfa kuko icyo gihe mu minsi irindwi yari ishize hari hamaze gupfa umuntu umwe ndetse mu bitaro nta murwayi urembye wari urimo.

Dr Nkeshimana avuga ko mu minsi mikuru isoza umwaka abantu bakunda kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umwe mu bagize itsinda rishinzwe kurwanya Covid-19, Dr Nkeshimana Menelas, yavuze ko uko imibare y’abandura izamuka ari na ko abarembera mu bitaro n’abapfa baziyongera.

Ati “Ijanisha ry’abapfa muri Covid-19 mwabonye ko ari 1,3%, ubwo iyo abandura babaye 100 cyangwa 200 kuzamura niko n’abafite ibyago byo gupfa biyongera. Niba abanduye babaye 400, ubwo dushyize mu kaga abantu bane bashobora kubigwamo.”

Yakomeje agira ati “Kugira ubwandu bwinshi n’impfu zibizamukiramo. Umuti nta wundi ni imbaraga za buri muntu mu guharanira ko habaho ubwandu buke tuvuga ngo n’abazarwara nta wuzahasiga ubuzima.”

Ku rundi ruhande ariko Dr Mpunga yavuze ko kuba mu bandura bashya harimo abakingiwe n’abatarakingirwa.

Ati “Ikigaragara ni uko abandura benshi ni abo mu Mujyi wa Kigali, kandi abenshi barakingiwe byuzuye, bivuze ko abakingiwe benshi aribo bari kugaragaramo.”

Yakomeje agira ati “Ni na yo mpamvu dutekereza ko kuba barwara ntibarembye, ubwo ni ukuba bafite ubwo budahangarwa bw’urukingo babonye.”

Kuki buri gihe mu minsi mikuru?

Mu Ukuboza 2020, ari na bwo bwa mbere iki cyorezo cyari gitangiye gukaza umurego, abandura batangiye kugera mu 100 ndetse baza kugera kuri 300 muri Mutarama 2021.

Abasesengura imiterere y’icyorezo bagaragazaga ko impamvu nta yindi ari ukudohoka kw’abaturage bari binjiye mu bihe by’iminsi mikuru isoza uwo mwaka.

Imibare y’abandura Covid-19 nk’iyi yaherukaga hagati ya Kamena na Kanama 2021, aho Isi yari ihanganye na virusi yihinduranya ya Delta yaje no kugera mu Rwanda igatuma abandura bagera mu 2700 mu gihe cy’amasaha 24 gusa.

Kuva tariki 5 Kanama 2021, abandura Covid-19, umunsi ku munsi batangiye kugenda bagabanyuka ndetse bagera ubwo babaye batanu [aha hari tariki 30 Ugushyingo 2021].

Dr Nkeshimana avuga ko by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, abaturage bakunda kwirara bakadohoka ku kubahiriza amabwiriza.

Ati “Mbere habayeho kuburira abantu bashishikarizwa kwitwararika kubera ko tuzi neza mu gihe cy’iminsi mikuru abantu tuziko ibya Covid-19, baba babiparitse batari kubahiriza ingamba ku rwego rwo hejuru.”

Yakomeje agira ati “Tuba turi mu ngendo zitari ngombwa, abantu bavanyeho agapfukamunwa, niho imibare irimo kuzamuka ariko urebye na raporo za polisi y’igihugu nabo berekana ko hirya no hino abantu bibereye mu bindi.”

Nko kuri uyu wa Gatandatu [kuri Noheli], Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe abantu 11 barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi.

Aba bose bari bakoze ubukwe butubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ndetse mu bafashwe harimo uwasanganywe ubwandu bwa Covid-19.

Dr Nkeshimana akavuga ko ibi byose bigaragaza ko imyitwarire y’abaturage banga kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima aribo bashobora gukomeza gushyira igihugu mu kaga.

Ati “Ibyo byose rero nta kindi bibyara ni imibare izamuka. Mu gihe abantu batari bumva uburemere bwabyo, imibare ishobora no kuzamuka ikarenga n’iyo twigeze kubona. Hari ibyo inzego zadufasha ariko hari n’imyitwarire y’abaturage.”

Dr Mpunga yibukije ko gufata inkingo ari indi ntwaro ishobora gufasha ndetse asaba abamaze amezi atandatu bahawe doze ebyiri by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali kwihutira gufata urukingo rushimangira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko Abaturarwanda bakwiye kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .