Ni iki cyatumye Martin Fayulu yifuza ko ambasaderi w’u Rwanda yirukanwa muri Congo?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kanama 2020 saa 12:57
Yasuwe :
0 0

Martin Fayulu wiyamamarije kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) agatsindwa, yanditse kuri Twitter yifuza ko Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Vincent Karega, yirukanwa.

Fayulu umenyerewe ku rwango akunze kugaragaza ku Rwanda, yakomeje yandika ko ‘guhakana jenoside yakorewe abanye-Congo bitemewe kandi umunye-Congo wese ugira uruhare muri ibyo bikorwa ari umugambanyi wo ku rwego rwo hejuru’.

Aya magambo akurikiye umubonano wo kuwa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, wa Amb. Karega na Perezida Félix Tshisekedi, aho baganiriye ku mubano w’ibihugu n’akarere, bijyanye n’ingamba ziharanira amahoro arambye n’amajyambere.

Umubano w’u Rwanda na RDC, ukomeje gufata isura nziza kuva mu mwaka ushize ubwo Félix Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, asimbuye Joseph Kabila. Inzego zose zirafatanya uhereye ku bakuru b’ibihugu byombi.

Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bukomeje kwiyongera. Urugero nk’amafaranga u Rwanda rukura mu bicuruzwa rwohereza muri RDC ariyongera, aho mu 2018 yari miliyoni 337.4$, mu 2019 arazamuka agera kuri miliyoni 376, 71$.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iza ku mwanya wa kabiri mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi, aho mu gihembwe cya mbere cya 2020 rwoherejeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 19.80$.

Kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi, abakurikiranira hafi ibya RDC bemeza ko ari bwo iki gihugu cyagize amahoro, ubukungu butera imbere ndetse n’abaturage usanga babona ibyo Tshisekedi abamariye ntaho bihuriye n’ibyabamubanjirije.

Umusesenguzi mu bya politiki y’ibiyaga bigari, akaba impuguke mu itangazamakuru, Albert Rudatsimburwa, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko amagambo ya Fayulu ari ‘umugambi watangijwe n’abantu bake bashaka guteza ibibazo hagati y’umubano w’u Rwanda na Congo, ariko bose ugasanga bahuriye ku kurwanya Tshisekedi kubera ibikorwa amaze kugeraho’.

Ati “Ikigaragara ni uko abarwanya Tshisekedi nka ba Fayulu bibaza ko agera ku bintu bigaragara kubera ko abifashijwemo n’u Rwanda. Icyo bashaka, ni uko barwanya iyo nyungu kugira ngo intsinzi ntizijye kuri Tshisekedi.”

Kwandika ariya magambo, Rudatsimburwa asanga ari ‘ukugerageza kwitwaza akababaro k’abanye-Congo gukorwa n’abo kwa Fayulu, Dr Mukwege n’abandi nk’abongabo barwanira ubutegetsi.’

Ati “Bakoresha ya magambo bibaza ko ashobora gutuma abaturage bababara bakava inyuma ya Tshisekedi. Uwo bashaka ni Perezida nta wundi. Aba kandi bamaze imyaka myinshi bubaka imvugo y’uko u Rwanda ari ikibazo kuri Congo”.

Tshisekedi akigera ku butegetsi, yagaragaje ko ashyize imbere umutekano muri RDC no mu karere k’ibiyaga bigari. Ku ikubito yasinye amasezerano n’u Rwanda na Angola yo gushakira umuti ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro yakoreraga mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Ibitero by’ingabo za Congo (FARDC), byaguyemo benshi bo mu mitwe nka FDLR, FLN n’iyindi, abandi bafatwa mpiri ubu bari imbere y’ubutabera.

Rudatsimburwa asanga ‘kuba imitwe yitwaje intwaro irimo gutsinsurwa muri Congo, kuri bo [Fayulu n’abandi] bumva ari ugutsindwa kuko ni inshuti zabo magara”.

Amb. Vincent Karega amaze amezi umunani agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, nyuma y’igihe kinini ahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo.

Abasesenguzi bemeza ko ari umugabo ukunzwe muri RDC kandi abaturage baho bamwiyumvamo kubera ko ’yanahavukiye’ ndetse mu mezi ahamaze akaba amaze kugeza ku rwego rwiza umubano w’ibihugu byombi.

Fayulu si mushya mu kwanga u Rwanda

Martin Fayulu si mushya mu kugaragaza urwango ku Rwanda. Urugero rwa hafi ni aho mu Ugushyingo 2018, yatangarije Jeune Afrique ko naramuka atsinze amatora azashyiraho itegeko ryemerera umuturage wa RDC kugira ubwenegihugu burenze bumwe ariko butarimo ubw’ibihugu bahana imbibi cyane cyane yitsa ku Rwanda.

Fayulu n’abandi banye-Congo bamwe na bamwe, bakunze gufata umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo bakawutwerera u Rwanda mu rwego rwo gusibanganya amakosa yakozwe n’abayoboye RDC.

Fayulu aherutse kumvikana cyane mu cyiswe ‘Balkanisation’ ya RDC cyangwa gucamo iki gihugu indi leta yigenga mu Burasirazuba bwacyo. Yigeze kubwira abanyamakuru i Kinshasa ko uyu mushinga ugeze kuri 70% utegurwa ngo ujye mu bikorwa.

Icyo gihe yavuze ko abategetsi b’ibihugu bituranye na RDC na bamwe mu bategetsi bayo bari gufatanya muri uwo mushinga. Ntiyavuze amazina yabo yeruye ariko yakunze kumvikana atunga agatoki u Rwanda.

Amb. Karega yaganiriye na Tshisekedi kuwa Kabiri w'iki cyumweru
Amb. Karega na Tshisekedi nyuma y'ibiganiro byibanze ku mubano w'ibihugu byombi mu nzego zitandukanye
Martin Fayulu si mushya mu mvugo ziharabika u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .