00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyicaro gishya cya UR i Kigali cyatangiye gukorerwamo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 7 May 2025 saa 08:02
Yasuwe :

Kuva muri Gicurasi 2025, Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangaje ko icyicaro gikuru cyayo cyimukiye mu nyubako nshya iri mu Ishami ryayo rya Nyarugenge kivuye mu Ishami rya Gikondo cyahozemo.

Ni inyubako y’amagorofa atandatu irimo umwanya uhagije wagenewe gutunganya no gutanga amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’iya kure iyi kaminuza isanzwe ibangikanya n’amasomo mwarimu yigisha arebana n’umunyeshuri imbonankubone.

Iyi nyubako iri ahazwi nka Camp Kigali igenewe gusa serivisi zitangirwa ku cyicaro gikuru cya UR, bitandukanye n’aho cyahoze mu Ishami rya Gikondo aho byari bivanze n’amashuri yo kwigiramo, ibiro by’abarimu n’ubuyobozi bw’Ishami rya Gikondo.

Aha kandi hari igorofa yahariwe gutangirwamo amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga harimo studio yo gutunganyiririzamo amajwi n’amashusho, ibyumba bibiri abarimu bazajya bigishirizamo ndetse n’ahakorera isomero ryo kuri internet.

Ubuyobozi bwa UR busobanura ko ibyo bice by’ikoranabuhanga bizajya bihuza serivise zo kwigisha zatangirwaga ku mashami ya UR atandukanye.

Bivuze ko hari nk’amasomo azajya atangirwa ku cyicaro abanyeshuri bakayakurikira aho bari hose bitabaye ngombwa ko abarimu bayatangira mu mashami atandukanye.

Ni inyubako kandi ifite uburyo bwo gusukura amazi y’imvura akaba ari yo akoreshwa isuku, uburyo bwo kuzimya inkongi bwikoresha, ibikoresho bigezweho n’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru n’ibindi bishya byinshi bitabarizwaga i Gikondo.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe Ignatius yabwiye IGIHE ko babonye ahantu hahagije icyicaro cya UR gikorera bikazatuma batanga serivise nziza.

Yagize ati “Ni ishema ku bakozi ba UR na Leta muri rusange kuba tugiye ahantu hagutse tubasha gukorera. Nkanjye [i Gikondo] nakoreraga mu biro ukwanjye njyenyine abo dukora bimwe bakorera mu rindi gorofa ndetse hari n’abandi bakoreraga ahatandukanye n’abo bakora bimwe ugasanga koroherwa nk’abakozi bakorana bibaye imbogamizi.”

Kabagambe yongeyeho ko iyo nyubako yuzuriye rimwe n’izindi nyubako enye zo kwigishirizamo zirimo iri muri iryo shami rya Nyarugenge mu rya Huye, Nyagatare n’i Busogo zari mu mushinga umwe.

Iyo nyubako iri gukoreramo icyicaro cya UR, yatangiye kubakwa mu 2017 ikaka yaragombaga kuzura mu 2021. Byari mu mushinga mugari wubatswemo n’izindi nyubako wari ufite agaciro ka miliyoni 40$ watewe inkunga na Koreya y’Epfo.

Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof. Kayihura Muganga Didas, mu mpera za 2024 yabwiye IGIHE ko icyadindije uwo mushinga ari ba rwiyemezamirimo bagiye bananirwa kuwusohoza bikarangira hashyizwemo abandi bituma hagenda habamo impinduka zitari ziteganyijwe.

Yongeyeho ko kwimuka i Gikondo ari uko atari ho icyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda cyari kigenewe kuba kuko mu 2013 ishingwa nta biro yari yagahawe bituma hifashishwa inyubako yari igenewe ibiro n’amashuri byo muri iryo shami.

Iyi nyubako yatangiye gukorerwamo nubwo hari imirimo ya nyuma hanze igikorwa
Harimo uburyo bwo kuburira hakoreshejwe amajwi
Ibyumba by'amashuri byubatswe mu buryo bugezweho
Aha ni mu cyumba cy'inama cy'abakozi ba UR
Ni inyubako ibereye ijisho
Abakenera kunywa ibikonje cyangwa ibishyuye nta n'umwe warengejwe ingohe
Iyi studio izajya itunganyirizwamo amasomo atangwa hakoreshejwe uburyo bw'amashusho
Abakoresha amagare n'ipikipiki na bo batekerejweho bateganyirizwa umwanya wo guparikamo
Abafite ibinyabiziga bakorera muri iyi nyubako bateganyirijwe parking ihagije
Ni inyubako igezweho kandi ijyanye n'icyerekezo u Rwanda ruganamo

Amafoto: Munyemana Isaac


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .